You are here

RWANDA : ABANYAMAKURU BARAJIJISHA ABANTU NGO NTIBAZI ICYATUMYE FRED MUVUNYI WAYOBORAGARMC ATOROKA LETA !

Abanyamakuru babajije ibibazo byinshi ku iyegura rya Muvunyi

- Abataripfana bavuga ko ari igitutu Leta yashyize kuri Muvunyi,

- Abanyabwoba bakavuga ko ari Ubwumvikane buke mu bakomiseri bagize urwego rw’abanyamakuru bigenzura,

- Abenshi b'inkomamashyi ngo Raporo ku buryo itangazamakuru rihagaze, ntiyasohotse, RMC yasabye imbabazi MINALOC, ngo  Muvunyi yeguye ku mpamvu ze bwite kuko ntiyagaragaje icyabimuteye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, imbere y’abanyamakuru benshi bakorera mu Rwanda n’abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, Cleophas Barore Umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) yasobanuye ibyo kwegura kwa Fred Muvunyi wabimenyesheje uru rwego kuri e-mail kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015.

Celoface Barore hagati, ku ruhande rwe Emma Claudine ndetse na Ndayisaba Julius bose ni abayobozi muri RMC barasubiza ibibazo by'abanyamakuru

Celoface Barore hagati, ku ruhande rwe Emma Claudine ndetse na Ndayisaba Julius bose ni abayobozi muri RMC barasubiza ibibazo by’abanyamakuru

Cleophas Barore wari umuyobozi wungirije muri RMC, yavuze ko Muvunyi yeguye kuwa kabiri abinyujije mu butumwa bwa e-mail. Ubu butumwa bwa Muvunyi ngo nta mpamvu zirimo zigaragaza icyabimuteye, bityo ngo RMC yabifashe nk’impamvu ze bwite.

Barore ati “Ku wa mbere twari kumwe na Muvunyi mu nama, adusezera atubwira ko agiye mu nama ni cyo gihe duherukana, twatunguwe no kubona yandika ubutumwa kuri e-mail avuga ko yeguye ku mirimo ye.”

Abanyamakuru, benshi cyane bari bitabiriye iki kiganiro (press conference) bari bafite ibibazo byinshi, ahanini basobanuza ku mikorananire y’abakomiseri b’uru rwego, ndetse no kumenya amakuru ya Muvunyi ubu n’aho aherereye nyuma y’ibivugwa ko yaba ‘yahunze’.

Cleophas Barore yavuze ko ubu RMC itazi amakuru ya Muvunyi ngo kuko baherukana ku wa mbere, ndetse ngo bizeye ko aho ari hari umutekano kandi barabyifuza.

Yagize ati “Ntidushaka kumuvugira icyatumye agenda kuko na we ntiyakitubwiye. Natwe ntituzi aho ari, yasoje ubutumwa bwe adusaba gutera imbere.”

Barore yahakanye ibyo gucikamo ibice kw’abakomiseri ba RMC avuga nabo babyumvaga mu bantu. Gusa, yabwiye abanyamakuru ko hari hateganyijwe inama (umwiherero w’abakomiseri ba RMC) yo kwiga ku bibazo bihari no kubishakira umuti.

Ubuyobozi bwa RMC bwatangaje ko bwanditse ibaruwa isaba imbabazi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku mpamvu ziswe ‘izo kwisegura ku itumanaho ritagenze neza’. Izo mbabazi zikaba zarasabwe bitewe n’ubwumvikane buke bwagaragaye mu kwemeza raporo ivuga ku buryo itangazamakuru rihagaze mu Rwanda, n’ubu ikaba itarasohotse.

Abanyamakuru babajije abayobozi bashya ba RMC, niba hari icyo uru rwego rwakoze cyangwa rugiye gukora kugira ngo hamenyekane aho Fred Muvunyi ari.

Barore asubiza agira ati “Ntabwo umuntu yabuze. Ntitwabyinjiramo nka RMC, gusa bimenyekanye ko yaburiwe irengero twabimenyesha izindi nzego.”

Kwegura kwa Muvunyi Fred wari umaze umwaka n’igice ayobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, kuje mu gihe yari kuzarangiza manda ye ya mbere mu Kanama 2016.

Bamwe mu banyamakuru ntibatinya kuvuga ko Muvunyi yari umuntu ukomeye mu ivugurura ry’itangazamakuru, ndetse kwegura kwe bikaba bije gusubiza inyuma umwuga w’itangazamakuru.

Umunyamakuru Didas Niyifasha umaze mu kazi imyaka 12 ati “Muvunyi, kwegura kwe byatubabaje nk’abanyamakuru ntabwo tubihisha, twaramwitoreye, tumutora tubishaka, kandi urebye mu gihe gito hari byinshi yari amaze kugeraho.

Mu myaka maze mu itangazamakuru, ni ubwa mbere twari tutacyumva ngo abanyamakuru barafunze, ngo bakubiswe n’iyo habaga ikibazo cyakemukaga byihuse. Kuba Fred Muvunyi afata icyemezo nk’umuntu w’umugabo akegura ni uko hari ikibazo.

Jyewe nishimira ibyari bimaze kugerwaho, kwegura kwe kwambabaje.”

Umwe mu bakomiseri ba RMC, Mme Ingabire Marie Immaculee uyobora Transparency International Rwanda, yumvikanye mu bitangazamakuru ashinja Fred Muvunyi kuba yafataga ibyemezo by’urwego atagishije inama.

Gusa Niyifasha asanga RMC itakagize abakomiseri batari abanyamakuru ngo kuko baba badasobanukiwe iby’imwuga n’ibibazo biwurimo.

Niyimfasha ati “Turifuza, ku bwanjye, ko abantu batari abanyamakuru batajya mu ba komiseri b’uru rwego kuko nta handi mu yindi myuga biba ko biyambaza umuntu badasangiye akazi.”

Undi munyamakuru witwa Edmund Kagire, asanga kwegura kwa Fred Muvunyi ari ugutera intambwe ebyiri itangazamakuru risubira inyuma.

Kagire ati “Fred Muvunyi yari inyangamugayo, ingorane yagiye ahura na zo turazizi, ariko biratangaje kubona bamwe mu banyamakuru aribo batangiye kumusebya. Intambwe imwe twari twarateye mu itangazamakuru, duteye ebyiri dusubira inyuma.

Mwabonye abanyamakuru benshi baje, byagaragaye ko bashobora kugira impungenge ku mikorere y’uru rwego mu gihe kiri imbere, ukwegura kwa Fred ndabona kudusubije inyuma. Kuba dutakaje umuyobizi nka we mu buryo budasobanutse ni ikintu kiduhangayikishije.”

Mwibuke ko,Urwego rwa RMC rwari ruyobowe na Fred Muvunyi rwanenze icyemezo cya RURA cyo guhagarika Radio BBC Gahuza ku murongo wa FM mu Rwanda.

Tubitege amaso.

info@kamarampaka.com

Tags: