You are here

RWANDA NA BURUNDI BARITANA BAMWANA !!! BIZAMNYEKANA !

 

 

Umugambi mubisha: Mu Burundi haravugwa imyiteguro yo guhungabanya u Rwanda !!!

Kuva muri Mata 2015, mu Burundi hatangira imyigaragambyo y’ abarwanya ko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamariza kuyobora icyo gihugu ku nshuro ya 3, amakuru atandukanye yagiye ava i Burundi ashinja Leta y’ u Rwanda kugira uruhare mu mutekano w’ icyo gihugu.

N’ ubwo Leta y’ u Burundi itegeze yerura no kwerekana ibimenyetso simusiga byerekana ko u Rwanda rufite uruhare mu birimo kuhabera, igihe havugwaga coup d’ Etat ndetse n’ abasirikare bamwe bagabye igitero ku birindiro by’ ingabo za Leta y’ u Burundi abayobora icyo gihugu batangaje ko inyeshyamba zabateye zavuye mu ishyamba rya Nyungwe zishyigikiwe n’ u Rwanda.

Leta y’ u Rwanda yakomeje ivuga ko nta nyungu ifite yo guhungabanya umutekano w’ u Burundi

Ibibazo by’ i Burundi bikomeje guhindura isura, Perezida Paul Kagame ndetse na Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga, Louise Mushikiwabo ntibahwemye gusaba Leta ya Pierre Nkurunziza ko yaha agaciro inzira z’ ibiganiro bya politiki nk’ imwe mu nzira zakoreshwa mu gushakisha amahoro arambye.

U Burundi bwaba buri ma nama yo guhungabanya umutekano mu Rwanda?

Amakuru aturuka mu mujyi wa Bujumbura yemeza ko hamaze iminsi hakorwa amanama yiga ku buryo bwo gutangiza ibikorwa by’ iterabwoba byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ayo makuru akavuga kandi ko ayo manama akoreshwa n’ urwego rushinzwe ubutasi n’ iperereza mu Burundi bita ducumentation, inama iherutse ikaba yarakorewe muri karitsiye 9 mu Ngagara ( Quartier Ngagara Q9) iyobowe na Major General Prime Niyongabo (Etat major).

Dore uko umugambi uzaba uteye

Gahunda yafatiwe muri iyo nama yabereye mu Ngagara ngo ni uko bazajya batera ibisasu ahantu hateraniye abantu benshi mu mujyi wa Kigali, Butare n’ahandi…

Imbunda nyinshi zatangiwe mu Kamenge abandi nabo baziboneye i Makamba kuva aho Adolphe Nshimirimana apfiriye. Aba basore b’ Imbonerakure benshi bavuye Uvira baza nk’abahinzi abandi baza nk’abakozi b’Imana abandi biyoberanije bahungira mu Rwanda kugira ngo Interahamwe ziyobowe n’ uwitwa Juma na Gikara bakore ibara mu Rwanda.

Abandi bantu bazakorana kino gikorwa harimo Gen. Kiziba Leonidas akaba ngo yaremeye kubatiza imodoka no kubashakira abandi basore bashobora gukora ibara mu Rwanda.

Umuhuzabikorwa b’uwo mugambi akaba ari Gen. Ndakugarika. Ibindi bisasu ngo bikazaterwa no muri kaminuza y’u Rwanda i Huye, icyo gikorwa kikaba cyarashinzwe Col. Kabisa abifashijwemo n’abo muri FDLR !

Gusa igikomeje kuyoberana ni uko kuva byatangira kuvugwa ko abamaneko b’ u Rwanda ari bo bahitanye Gen. Adolphe Nshimirimana ndetse bikanatangazwa, abamwishe bafashwe nta munyarwanda n’ umwe werekanywe ko yari afite uruhare muri ibyo bikorwa bigayitse.

Umulisa Afisa– imirasire.com

 

 

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

 

 

 

IBITEKEREZO

MUSIYAMABYA - 25/08/2015 saa 11:26

Ngahose!! Nkurunziza ko ar'umwana mwiza wabona ataduhaye akaraka!!! Nubundi tumaze imisi tur'abashomeri. Mukomeze mumukorangize atere ibuye mugihuru azabona ikivumbukamo tu. Uretse amateka ya CNDD azahita agera kw'iherezo igasigara ari mbacire umugani? habayeho cndd........
Kanda hano umusubize

 

SAIDI - 25/08/2015 saa 11:15

Jye muri iyi nkuru numvisemo ibintu2:_1.Siyasa ya kupenda nchi ituma hakorwa n'ibidakorwa nk'iby'uyu mutaramakuru.2.Mujye mumenyako n'abandi bakunda igihugu cyabo.3.Abo mwahumetse bararaye ntibiriwe
Kanda hano umusubize

 

EVODE U. - 25/08/2015 saa 11:15

Agapfa kaburiwe ni IMpongo.
Kanda hano umusubize

 

MANMARK - 25/08/2015 saa 08:44

Muraho neza basomyi.mwavuze byinshi bitandukanye ariko ndagira ngo mbabwire ko hari igihe ibihuha nabyo bigeraho bikabyara inkuru.None ko murwanya umunyamakuru cyane mutekereza ko yapfuye kubishyira mukinyamakuru gusa?ikinyamakuru kigira ubuyobozi,abajyanama,kandi ndemeza ko batangaza inkuru nkaziriya zerekeye umutekano hari ahandi babanje kubivuga.Intelligence = Information + Observation/Reconaissance.Information rero yabonetse mwe kuyitesha agaciro,ahubwo mureke ibindi bisigaye tubitegereze turebe ikizavamo.ariko ikintu kivugwa gifite inkomoko mubyange mubyemere ntabwo yapfuye kubitangaza gusa.abavuga ngo inzego z'umutekano z'u Rwanda zirizewe,nibyo kandi nukuri. ariko iyo badushotoye tukabarasa,abaturage barapfa ntarugamba rw'imfabusa.harya ubwo nubwo tuba dutsinze tuba twungutse?nimureke dufatanye turinde igihugu cyacu n'abagituye ariko mureke ubwoba mugira umunyamakuru umusazi kuko byose birashoboka.Njye kugira ngo nirinde namwe mbarinde ndabifata nk'ukuri.Uwiteka Imana nyiringabo arinde u Rwanda n'u Burundi,atange amahoro kubayashaka kandi bayakwiriye mu isi yose.Amahoro iwacu.
Kanda hano umusubize

 

BOSCO - 25/08/2015 saa 08:32

nimukomeze mwenyegeze umuriro murebeko byakwaka ndabona byari bigiye kuzima. ariko iki kinyamakuru kiratangaje kwerii!! ejo muzatubwira ko Kayumba Nyamwasa aba mukirundo mwa mwiboneye namaso yanyu!!
Kanda hano umusubize

 

NTEZIRYAYO - 25/08/2015 saa 06:46

mwabuze akamaro? muribeshya cyane.
Kanda hano umusubize

 

MUTU - 25/08/2015 saa 06:38

Aba banyamakuru abbaye NGEZE HASANI nez à neza. Batangiye bifuza ko abahutu bakwica benewacu babatutsi mû Burundi byanze bâti abanyarwanda tubateranye nabarundi. Muzumirwa muhebuye
Kanda hano umusubize

 

MCRAE - 25/08/2015 saa 06:36

Ariko mwabantu mwiyama umunyamukuru,niba mudashaka kumva ntimuzabura kubona. Abarundi niryari batakomeje gushotora u Rwanda?? Ese abanya Rwanda bakomeje gufungirwa mu Burundi byo ntabyo muzi??? affaire Rweru ntayo muzi? Imbonerakure ubwo zari za Kiliba na Uvila gupanga na FDLR? none se igishya munkuru nikihe? Adolphe nikangahe bamwikoreje u Rwanda? Niba mutari Interahamwe muri abambari ba CNDD mureke gushwarira kumunyamakuru. Kandi bakubwirako "Information est une richesse uko yaba irikose. Gusa icyangombwa nuko twizeye inzego z'Umutekano zacu. Naho abavuga ko u Burundi arabavandimwe ntawabihakana,ariko icyo twamenya nuko tuyafite abavandimwe ba regime. Abarundi uzaza kuneza u Rwanda ruzamwakira uzaza kunabi nawe tuzamuha isomo.
Kanda hano umusubize

 

- 25/08/2015 saa 06:18

Nibaze turitayari
Kanda hano umusubize

 

KK - 25/08/2015 saa 05:12

umuturage usoma mushatse kuvuga ubwo ninde weho hhhhh
Kanda hano umusubize

 

MUSWI - 25/08/2015 saa 04:52

Mugomba uburyo mwinjira kurasa mu burundi mubanje kwica abaturage banyu ku nyungu zitafashe!! Jew mbona vyokorwa indirectly kugira vyorohe kuko Ubundi butandukanye na Congo; nta mbaraga bafite kubwo ubukene mugabo bafite ingabo zimenyereye ubugamba .murinde abaturage urwanda rugume mu tuze. Afisa yanditse ibintu bifite intumero ntabwo ari umunyabinyoma na gato.
Kanda hano umusubize

 

KAGONGO - 25/08/2015 saa 03:50

Birababaje iyo mukongeza urwango, ntaho mutaniye na RTLM , ariko Imana izabahana mujye mushoza intambara abantu mubabuze amahoro , mubona Imana yicecekeye mukagira ngo ihwanye namwe!! ariko ingaruka zizatubaho mu Rda tuzitegz kuko ntago ubwo bushotoranyi Uwiteka azaturebera . dushake amahoro naho intambara yo izadukoraho.
Kanda hano umusubize

 

- 25/08/2015 saa 03:49

Birababaje iyo mukongeza urwango, ntaho mutaniye na RTLM , ariko Imana izabahana mujye mushoza intambara abantu mubabuze amahoro , mubona Imana yicecekeye mukagira ngo ihwanye namwe!! ariko ingaruka zizatubaho mu Rda tuzitegz kuko ntago ubwo bushotoranyi Uwiteka azaturebera . dushake amahoro naho intambara yo izadukoraho.
Kanda hano umusubize

 

KAJISHO - 25/08/2015 saa 02:19

Udashinga ntabyina.... u Burundi nta buryo bufite bwo gushyira mubikorwa uyu mugambi
Kanda hano umusubize

 

TUZA - 25/08/2015 saa 01:30

Iyi nkuru nubwo ari igihuha , iributsa HE Peter ko agomba kugira icyo akora ngo yivune umwanzi. Iributsa HE ko atagomba gutegereza umwanzi , ko ashobora na we gusanga umwanzi aho ari
Kanda hano umusubize

 

NELS - 25/08/2015 saa 00:32

Reka UR ntigaragare kurutonde rw'izindi ny'afurika, turimo turirebera ibihava! Ngo rero aka gakobwa karize...ec ufite impamyabumenyi ra? Iyo ubundi ivuga ibiganiro, uti ngo kagome na mushikiwengo barazivuze ngo nizo zizakemura ibibazo, ibyanyu ko mutabikemuje ibiganiro na fdlr...wagakobwa we, uzikoraho n'utikoramo!
Kanda hano umusubize

 

JACQUES - 25/08/2015 saa 00:12

Abakoze Inama yo kwica ba BABIKIRA BAYIKOREYE HEHE?NTA BA GENERAL BARIMWO....EREGA INAMA YO KWICA NI NKIYO KWIBA!!!NONE ZOBERA MU BIRO NKIZINDI?GUSA ABABIJEJWE BARUMVA ICO GUKORA, NIMBA ARI IBIHUHA NAHO NTACO NTIBIZOBA!!!AFISA KURIKIRANA AYO MAKURU,KDI USANZE ATARIVYO NTUZOTINYE KUBIMENYESHA,USANZE ARIBYO UZOYADUHE TUBIMENYE HAKIRI KARE!!!
Kanda hano umusubize

 

BWOBA - 24/08/2015 saa 23:32

Ahaaaa. Nyamara ibi bintu bifite icyo bihatse niba se Abarundi bavuga ko baterwa nabaturutse i rwanda . ba ministre b i rwanda bagasaba ko abanyarwanda bafungiye i birundi barekurwa. murumva uduteranya atari kubigeraho. Mukore amatohoza neza kuko ntawamenya
Kanda hano umusubize

 

BWOBA - 24/08/2015 saa 23:28

Ahaaaa. Nyamara ibi bintu bifite icyo bihatse niba se Abarundi bavuga ko baterwa nabaturutse i rwanda . ba ministre b i rwanda bagasaba ko abanyarwanda bafungiye i birundi barekurwa. murumva uduteranya atari kubigeraho. Mukore amatohoza neza kuko ntawamenya
Kanda hano umusubize

 

MUTU - 24/08/2015 saa 23:09

Gucamo ibice ngo basubiranemo birabananiye. Guteranya abanyarwanda n abarundinibyo mugiyemo. Iki kinyamakuru ntaho gitaniye nicya NGEZE. HASSAN wakanguriraga abahutu kwica abazutsi. Mû Burundi si mû BATABAZI komeza musebe
Kanda hano umusubize

 

KIMASA - 24/08/2015 saa 23:06

nibyiza gutanga amakuru wunvise ntibagutuke cg ngobakunvenabi hari nzegozishinzwe gukurikirana amakuru yibiriho nibitariho ubwo bazacukubura barebe ikindi kandi wowe watanze ayamakuru ugobagushimwa urasobanutse kd ukunda igihugu na bagituye ryendagushimye
Kanda hano umusubize

 

KIMASA - 24/08/2015 saa 23:06

nibyiza gutanga amakuru wunvise ntibagutuke cg ngobakunvenabi hari nzegozishinzwe gukurikirana amakuru yibiriho nibitariho ubwo bazacukubura barebe ikindi kandi wowe watanze ayamakuru ugobagushimwa urasobanutse kd ukunda igihugu na bagituye ryendagushimye
Kanda hano umusubize

 

AMI - 24/08/2015 saa 22:59

aha.muramwihayerero.sinzuwavuzengo.amatwi.arimo.urupfuntiyumva.ihoni..rekambarekemutayajwe.yavuzeibyoyabonye.nimutegereze.rata.usubireyoutohozeneza
Kanda hano umusubize

 

RURAVUGA - 24/08/2015 saa 22:19

nje mbona icyiza ari uko abanyamakuru bajya bumva ariko bagatinda kuvuga kuko ubi ari ugushyushya imitwe y'abantu.kdi bajye bazirikana ko abanyarwanda ibyo twabirenze.twe dukeneye gukora ntidukeneye ibidushyushya imitwe icyo gihe ntacyo dufite.plz.amakuru nkayo nibayamenya bajye bayashyikiriza inzego zibishinzwe ariko bareke kuduteramo roho mbi.ubu se aragirango abarundi fucumbikiye aragirango tubishishe kdi nta ruhare babifitemo? ibyo rwose ni ibibazo bya politique plz.ntibitunejeje ahubwo ntazongere.turamunenze ku mugaragaro.
Kanda hano umusubize

 

BAPOL - 24/08/2015 saa 22:10

Ivyo muvuga turamaze kubahinyura,korane niyo nzamba yanyu izobahirako kandi mumenye ko twe tudatinya urukamvye...mwibuke izina Kirundo iyo ryavuye....Imana yatuzigamye n'ubu irarubona.Ni muwucane gose ariko mu menye ko ivyo abarundi isinzi babibona naho bihoreye.komere ku migambi mibi,ariko mugiye guhura n'Imana.
Kanda hano umusubize

 

NICOLAS - 24/08/2015 saa 21:46

iciyumviro canje urwanda rumenye ko ari agahugu gato nkuburundi kandi imirwano yacu suko tutokwica abaduteye!ariko abafatirwa kurugamba biravurwako bazanana mu rwanda rero mumenyeko uburundi tutameze nka babandi bo kwa mobutu bakera noneho muraziko interahamwe mwagiye kuzishaka icongo.namwe abadutera bakomeje kuza bavuye iwanyu tuzoza kubaraba.ariko mumenyeko ataco twahoradupfa kiretseko muha abadutera. ahobakorera.ivyirwanovyo dufise imisore ikomeye.ariko abarundi sikotumezenabi.abarundi bari mumahanga na banya rwanda kobakundanye,ngaha twegeranye nitwe tutokundana?reka turabe uko bizobandanya!!
Kanda hano umusubize

 

- 24/08/2015 saa 21:42

Kokongumushinyaguzi avuganku wikinira.sha udahwa afata ucibwamwo?na fande Kayumba yarananiwe FDRL irananirwa ngohazaza imbonerakure zitikurakuyozaneye apuuuuuuu sha izonzozi ntibanazirota udashinga arabyina?kumvanizinaryi Nkotanyi byonyine imbonera Kure yakwisobako ngoyakwinjira mû Rwanda gutera Groned ntibishoboka ntibizigera bibaho
Kanda hano umusubize

 

MALIZA - 24/08/2015 saa 21:11

Umuntu wicara agatekereza propaganda nk'iyi, agashyiraho n'amazina y'abantu azadukurira amakuba. Abo barundi muvuze hano ni abantu bajijutse bafite indero n'ikinyabupfura, ntabwo ari imbobo zo gutera gerenade nkuko mushaka kubitwemeza.
Kanda hano umusubize

 

NDONDA - 24/08/2015 saa 21:02

iyo nimitwe ya reta yurwanda mugushaka ko bihungabaniriza umutekano noneho bashinze uburundi ko aribo bateye urwanda kuko babomaze kubona ko ivyo muburundi vyabananiye, nibarindire abarundi ntituri ibijuju bayitanguje babona bibaza ko ari kongo.
Kanda hano umusubize

 

KARIRE - 24/08/2015 saa 20:50

Baraza tubakubite
Kanda hano umusubize

 

NDAYIRAGIJE.JEAN - 24/08/2015 saa 19:50

Jye.ndumurundi.aba.santuário.mumuryang.wibihugu.astral.jew.ndabona.utwo.duhugu.satani.yatwokamy.Burundi.bufitiye.ingorane.urwanda.ngo.ndasongo.ako.kabisa.uko.nikuryange.muronk.ahomuterera.Burundi.ngobwabatey.amayeri.yokwica.beneburundi.yabananiye.ahubwo.umana.ibabarire
Kanda hano umusubize

 

MUHIRE - 24/08/2015 saa 19:42

afisa we aratubeshye pe!! uraturangije rwose uburundi ntibwakora ibyo wifuza ko bukora kuko nabwo bwifitiye ibibazo bitabworoheye, abaguhaye amakuru barakubeshye cg se ubifitemo izindi nyungu tutazi. ubu wabona mugiye gutera zagrenade hirya no hino mugihugu kugirango tuvuge ngo ni uburundi. ntabwo chef d'etat major yapangira gahunda nkiyo ngo ayipangire mubiryogo.
Kanda hano umusubize

 

 

AMY - 25/08/2015 saa 08:15

Muhire, mbe ko ubihakana kandi utabizi waretse abazi amakuru bakayaguha! Mbere mu Burundi amaradiyo yaratatse asaba ko yakingirwa ko hari umugambi wo kuyatwika mubyamirira kure kandi abavugwa mw'uyo mugambi harimo General NDAKUGARIKA, none se ntiyatwitswe! Mbere abanyamakuru batangaje ko hari ingabo z'u Burundi ziri muri RDC zifasha gutoza Imbonerakure z'ishyaka CNDD-FDD zifatikanije na FDLR murabihakana; nonsese ntizasohotse RDC devant les camera des TV internationales? Mbere bavuga ko umugambi wo kwivugana umusaza Pierre Claver Mbonimba uyobora APRODH, non ntibamurashe ntiyarusimbutse ubu ntarimo aravurwa mu Bubiligi? Uyu mugambi s'uwubu nuwa kera kuko bakoranye na FDLR kuva kera kuko hari n'amakuru yavugaga ko babakorera commande y'imbunda! Ingabo zacyu ziri maso kuko amakuru yose arebana n'umutekano w'abanyarwanda n'ibyacu aribyo bibashishikaje. Gusa aba fana ba FDLR ntakindi bari kubivugaho atari kureba nabi umwanditsi w'iyi nkuru. Mube maso bavandi!
Kanda hano umusubize

 

 

DMI - 25/08/2015 saa 11:30

Hahahah, wowe rero Amy biragaragara ko ari wowe wahaye uyu munyamakuru ibi bihuha yatangaje hano. Iyi propaganda uri gukora n' amakuru y' ibyabaye i Burundi n' uko byagiye bitegurwa bigaragaza ko uri mu gaco k' ababikora. Gusa, ibi muri gutegura bya grenade ni umukino tumenyereye hano mu Rda, nyuma y' uko zagiye ziterwa na Kayumba, Karegeya, FDRL, ... Noneho hagezweho Uburundi!!!! Hahah, murasekeje gusa!!!!
Kanda hano umusubize

 

 

- 25/08/2015 saa 08:18

nimuphe mwiphane reka kutubeshera nivyacu ntitubimaz? ngotwinjir mu rwanda naho? muraraba neza nahiwanyu murwanda abatemerako presidant wanyu atitoza nibobagomba kubikora bicevyitirirwa abarundi? tugomvye gutera urwanda ntitwobigenzuko kuko turazinezako urwanda rutodushobora kuntambara? muri congo barabizi ayotwabakorera. nubu ntacohinduka vyogenda kurya.
Kanda hano umusubize

 

RUGAMBA - 24/08/2015 saa 19:32

Murakoze kuduteguza. Banyarwanda ya ma grenade ya Nyamwasa na Fdlr aragarutse; uretse ko ubu ari ukubyegeka ku Barundi. Rwanda waragowe.
Kanda hano umusubize

 

 

UKULI - 24/08/2015 saa 20:31

UVUZE UKULI. MU MINSI MIKEYA , INZOGERA ZILIRENGA:HAFATWE ABARUNDI(DMI) MAZE BATI NTABWO MUREBA. GENDA RWANDA WARAGOWE KOKO PE!
Kanda hano umusubize

 

 

NIKE - 24/08/2015 saa 21:05

Vuga uti rwanda warahiriwe kuko rufite abaruburira, ibyo abanyarwanda banyuzemwo ntawuzabibasubiza mwo, ibyo rero ntawe biteye ubwoba haba namba, gusa uwuzatega icyo gisasu wese kizamuturikana we nyine ubwe, baca umugani bati umutego mutindi wishe nyirawo, watoto wa rwanda tuko tayari tunasubiri kwa hamu nyingi, ila Mungu yupo nasi. Oye rwanda, oye Président Paul Kagame.
Kanda hano umusubize

 

QUOI? - 24/08/2015 saa 19:27

Icyakora abanyarwanda urugamba rw'ibihuha murarushoboye. Muzi icyo mukuramo. Ne nous chauffez pas SVP. Niba ari ibyo DMI yabatekeyemo ngo mukongeze mu bantu babone uko bambuka bavuga ngo bagiye gukumira, turabiyamye. Tuziko abarundi ari abanyamahoro, abanyarwanda mukaba bagashotoranyi n'abanyentabara.
Kanda hano umusubize

 

 

GATE - 24/08/2015 saa 23:54

Quoi,sha urabashinyaguriye!!!!!Ariya niyo mahoro?Namahoro koko ntimugasekwe!!
Kanda hano umusubize

 

 

QUATRE-VINGT - 25/08/2015 saa 02:40

@Quoi!Nkawe inda yakubyaye kuki itavuyemo koko?kuki wumva DMI igiye gutera grenade yica abo ishinzwe?uziko ubuhezanguni bwabokamye.Ngo Abarundi nabanyamahoro?harya abahungiye m'Urda barangana iki?kuri wowe bahunze amahoro?wakijuju we c abakoze imyigaragambyo wumvisi barayikoze mumahoro?cg bahanganye ninzego zumutekano bamwe ntibagiye bahasiga amagara yabo?aho wowe uhabara nkamahoro? Ubu se ntabanyarwanda bafungiye iburundi ngo nibo bariguteza imidugararo?ngo nibamaneko (DMI)nkuko mubivuga?ubuse berekanye uwuhe?ngo bishe Gen Adolphe na Col Bikomagu na wa Muburugumestri byose ntibabitura kumutwe wabanyarwanda?mwa nkunguzi mwe mwumva urwango mwanga urwanda ruzabageza he?nihahandi ayamakuru yaba ariyo cg ntabe yo duhora twiteguye uko muzaza mwambaye!musa!mureba!mutapata camutema kuni.imbesile
Kanda hano umusubize

 

SAGE - 24/08/2015 saa 19:23

Mwa bantu mwe simba mu rda mu bubiligi. Umurundi akwakira nk'umuvandimwe natwe nuko. iyo utuye mu mugi muto utarimo umunyarwanda wakirwa n'umurundi nk'umuvandimwe. No ku banyarda nuko. Tubana nk'abavavukana. Ayo matiku muzana muyagumishe mu mutima yanyu niy'ababatuma.mwiteranya abavandimwe svp. Turabasabye
Kanda hano umusubize

 

 

- 25/08/2015 saa 08:11

Reka Kwirigwa Murabesha,twe Ntakabi Nurwanda Nimba Mutari Kutwitanga Ngo Muduhume Amaso. Cank Murashaka Guterubwoba Abanyarwanda Babiwacu Ntitwonger Guhuza? Geguza Kumakuru Mutanga!
Kanda hano umusubize

 

 

ABUBA - 25/08/2015 saa 08:20

Abanyamakuru nkaba uwanya abambura impamya bushobozi bahawe
Kanda hano umusubize

 

DANIEL - 24/08/2015 saa 19:08

Leta yuburundi niyemere ibiganiro by'amahoro hamwe n'abahanganye nayo kandi yibuke ibyo yasinyiye Arusha naho ibindi byose barimo nuguta igihe. Mbona ariyo nzira bafite yonyine yabagirira akamaro ndetse ikagira n'akamaro ku gihugu muri rusange.
Kanda hano umusubize

 

PACIFIQUE RIYAZIMANA - 24/08/2015 saa 19:04

Rekiterabwoba shaa nirementanya kuko uburundi burimwabagabo nimuhumure ntacotuzobagira nahotubona muguma mudusotora ariko akataretse kaba gasema
Kanda hano umusubize

 

IBAMBASI CHRISTIAN - 24/08/2015 saa 19:00

Ariko ibyo uvuga urabizi neza,birababaje iyo ikinyamakuru twubaha dukunda nk'imirasire gishyize munkuru zishyushye zacyo amanjwe,abazi uburundi neza mumbwire etat major iri hehe!umuyobozi akoreshereza inama nkiyo muri quartier,nkeka harimo nagasuzuguro!!!!!!!
Kanda hano umusubize

 

 

- 25/08/2015 saa 00:21

ah mur qartier9 hakorer igenderez
Kanda hano umusubize

 

MAHORO - 24/08/2015 saa 18:45

Aba banyamakuru bari gusebya iki kinyamakuru kandi twakizeraga, ndabona mugiye kuzahinduka nka bya binyamakuru bya kera byahemberaga urwango, please please please murekere aho guteranya Urwanda n'Uburundi. Aho mwahereye muvuga ubusa koko?
Kanda hano umusubize

 

 

- 24/08/2015 saa 19:32

ICYOBAVUGANUKURI,AHUBWO,URWANDA,RWAGASHISHOJE,HATOTUTAZIKANGA.BATUGARURAMUMATEKA,YAHISE,IKINICYOGIGIHE,NGOBAREBE,AHO,UKURIKURI,GUHEREREYE,ABANYAMAKURUBO,NTIBAVUGA,UBUSA
Kanda hano umusubize

 

BOB - 24/08/2015 saa 18:38

Ubundi se DD ntiyabyawe na FDLR? bakoranye kuva 93. Bagomba guharanira rero ko bakinira kibuga. Inkotanyi zirabizi kandi zibifitiye ingamba. none se mwibaza ko kuba nta grenade iturikira i kgl ari uko baba batabishaka? nta nzira.
Kanda hano umusubize

 

MIWETO - 24/08/2015 saa 18:36

Aho kuvuga ko aya makuru ari ibihuha,wayaha agaciro ugatangira iperereza ryawe hakiri kare kuko kurikora igikorwa cyamaze kuba biragora kandi n'imyumvire kubantu bamwe na bamwe iba yahindutse.ibyiza ni uko mu rwanda nta makuru yo gutabwa tugira.
Kanda hano umusubize

 

ANDREW - 24/08/2015 saa 18:36

MWISUBIREHO MUNKURU MURIMO KUDUHA MURIYI MINSI MURI GUCANA UMURIRO GUSA ! MUBATURANYI
Kanda hano umusubize

 

 

JMV - 25/08/2015 saa 04:48

Wowe urashingirahe ubasaba kwisubiraho? Waba waregereye uwanditse iyi nkuru muraganira, nyuma y'ubushishozi bwawe usanga ntakuri kurimo? Ariwe ari nawe urumva abantu bakwemera ibyande? Ubishoboye nawe watugezaho ubushakashatsi wakoze ushingiraho uhakana ubwo abandi bakoze.
Kanda hano umusubize

 

ZED - 24/08/2015 saa 18:35

Birababaje kubona dufite abanyamakuru bameze gutya. Nizereko inama avuga yari azirimo. Kuko atagaragaza aho yabikuye.
Kanda hano umusubize

 

ANTIAFISA - 24/08/2015 saa 18:31

AFISA niba uri umudamu cg umukobwa, ukaba ufite umuryango wifuza ko mutera imbere: 1. Wikwica umwuga wawe w'itangazamakuru utanga inkuru zidafite professionalism (ubunyamwuga); 2. Witera abantu ubwoba witwaje ko uri umunyamakuru utanga inkuru zitubaka. Niba hari ubufasha watanga ku mutekano w'u Rwanda nakugira inama yo gusanga inzego z'umutekano ugatanga amakuru, 3. Niba ibyo uvuga ubifitiye inkomoko (sources) zivuge cg umere nk'umuseso wavugaga nko kukw'impamvu z'umutekano we ntitumuvuze ariko bikagaragara ko nibura ahari
Kanda hano umusubize

 

KENDELU - 24/08/2015 saa 18:27

Afisa subira mu mategoko n amahame y umwuga wawe! Si non uzikoraho! Waruri muriyo nama muri Q9? Ver Tired!
Kanda hano umusubize

 

PRATIQUE - 24/08/2015 saa 18:25

mwabanyamakuru mwe mureke gutera abaturage ubwoba arimwe.uburundi ntacyo badutwara.services zumutekano murwanda turazizera
Kanda hano umusubize

 

BAGARA - 24/08/2015 saa 18:19

kubivuga nokubishyira mubikorwa nibintu 2bitandunye,reka tubitegereze. gusa kirazira gukora mujisho ryintare man
Kanda hano umusubize

 

RUKATO - 24/08/2015 saa 18:01

Ibuye ryamenyekanye ntabwo riba ricyangije isuka.Ariko rero,niba ibi ari impuha ,ubitangaje arahemutse kuko biganishije ibi bihugu mu rwikekwe rukomeye ruganisha mu kwivuna umwanzi!!Ibi bikuru byatuma utu duhugu turi mu bikennye Ku isi dusingirana,tukagundagurana,twombi tugasenyagurika,tugasubira inyuma cyane, byaba mu bukungu no mu mubano w'abaturage..Utu duhugu dukwiye kuyoboka inzira y'ibiganiro!
Kanda hano umusubize

 

MUGISHA - 24/08/2015 saa 17:59

Muvane ibya aho( ibyo aho)
Kanda hano umusubize

 

- 24/08/2015 saa 17:58

barundi barundi,uwo mutipe ngo nkurunziza arababeshya,mushobora kubona inkuba yanyagiwe mukagira ngo mutoraguye isake.Ngo muzahungabanya umutekano da binyuze muzihe nzira,mukirere se,mu mazi se mumuhanda se.... barabashuka!!
Kanda hano umusubize

 

 

ZIMBABA - 24/08/2015 saa 20:02

Ntawamenya Barundi! Mwabanje mugakemura ibyanyu byabananiye mukareka kwivanga k'Urwanda. Mupime se! tuwaonyeshe kilico muzuwiya sunhura kuvaa cupi. P.NKURUNZIZA urababaje kandi barakubeshye uzajyana n'izo Nterahamwe zawe.Subutu se!
Kanda hano umusubize

 

- 24/08/2015 saa 17:54

Wowe kwandika ibihuha ukwirikuriye kubazwa ibyowandika cyange ikinyamakuru bakagifunga,kuko wandi ibihuha.urwanda rukwiriye kukubaza, aho,ukura izonkuru,birashobokako, imirasire.com Ikorana Nimbonerakure.z'uburundi.ikinyamakuru Imirasire.com,Mukirabe neza
Kanda hano umusubize

 

 

BYABAGABO - 24/08/2015 saa 19:57

aliko kki abanyarda dukunda bycitse?twihutira gusamira umuntu hejuru?nyamara uwo munyamakuru mwimurenganya kko haniwacu irwanda akazikarabuze mumureke rero akore icyraka mubwiwe nikiseko bitarimunyungu zigihugu cyacu?nonese komubiziko ingabo zacu arumutamenwa,mubona abarundi badutinyuka?igisubizo ni oya!mwe wagirango ntimuzi imitwe yubu!nako poritic igezweho ngirango ntimuyibona ahaaa!!! reka nanjyenjye nitahira hakirikare!!! mbiswa "ra!!!"
Kanda hano umusubize

 

PATRICK - 24/08/2015 saa 17:53

umunyarwanda yaravuze ngo iyo imbwa igiye gupfa irashyukwa, muzaze turabategereje.
Kanda hano umusubize

 

NKUNDA - 24/08/2015 saa 17:43

Plz turasaba ko inkuru nkizi zagira sources sinon nibihuha. Uti" amakuru aturuka i bujumbura........................ non source, kuri inde? kukihe kinyamakuru?? niba rero utahagaragaza uri gushyushya imitwe gusa kd si ibyiza kuko inkuru nkizi zisiga rubanda ruhuye nibibazo. Burundi ntacyo yatugira rwose kuko haba kuri documentation cg ingufu za gisirikare ntibaturusha habe nabusa. Plz mwisubireho mujye muguha amakuru yuzuye kd afite imvano
Kanda hano umusubize

 

 

KANAKUZE - 24/08/2015 saa 18:47

Njye navuga ko ibi ari ibihuha nkuko nawe ubibona, ubundi kirazira gufata ibintu nk'ibi ugatura aho kandi uzi ingaruka byagira ku gihugu. Ubu icyakoma cyose mwakitirira abarundi? Ahaaaa! Reka njye nitahira kare da
Kanda hano umusubize

 

ELYSE - 24/08/2015 saa 17:38

Muvane Iterabwoba Aho.
Kanda hano umusubize

 

 

RUTAYISIRE SERGE - 24/08/2015 saa 18:32

muba mwabuze ibyo mwandika !iyo nama waruyirimo?wishyushya umutwe abanyarda!!
Kanda hano umusubize

 

 

JEROME TUMBO - 25/08/2015 saa 07:12

Salirahiyo wamusaziwe wavyonviye ugumba abuteranya uburundi twifitiye uyundimusaraba hamango twiremeke uyundi urumwichanyi akomeye ukwiyegasho
Kanda hano umusubize

Tags: