You are here

RWANDA : RUSWA NO GUTEKINIKA BIRAVUZA UBUHUHA !

UBUZIMA BUHENZE CYANE N'IMISHAHARA MITO NO KUTIZERA EJO HAZAZA NIBYO BITUMA RUSWA IGENDA YIYONGERA MU RWANDA.

 

Abikorera barashinja inzego za leta kugira uruhare mu guha icyuho ruswa

Inzira y’ibiganiro hagati y’inzego za leta n’abikorera niyo urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rusanga ishobora gutanga umuti mu gihe, kitari icyavuba mu kurwanya ruswa. Baremeranya bidasubirwaho ko ruswa ari icyorezo cyugarije isi haba mu bihugu bikize n’ibikennye.

Mu Rwanda abikorera barikoma bikomeye inzego za leta bafata nka nyirabayazana mu guha ruswa icyuho. Aba bavuga ko mu Rwanda gupiganira amasoko ya leta bitoroshye, aho ngo kuritsindira bisaba kugira ibyo batanga babyanga babyemera. Bemeza ko inzego za leta zibashyiraho amananiza adasanzwe abatera gutanga ruswa.

Umuyobozi ushinzwe abanyamuryango mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda, Bwana Antoine Manzi, yagize ati: “Procedures ziratandukanye, hari ahantu kugirango ugere ku kintu runaka procedures ndende zishiobora korohereza ruswa. Ibyo ngibyo, nibyo turi kuganira uyu munsi ngo tuvuge ngo, mu gutanga amasoko hari procedure runaka itubangamiye. Ituma abikorera batanga ruswa.”

Undi wikorera ku giti cye mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ikibazo cya ruswa ari ikibazo kirekire utabona uko usobanura. Ngo kugirango uzabone serivisi mu buhinzi yaba ari ukugirango ubone inguzanyo muri banki uri umuhinzi udafite ruswa udashobora kuyibona, ndetse no kubona serivisi z’ubuhinzi mu nzego bwite za leta bivuna, aho ngo uwo unyuraho uba ugomba kugira icyo muvugana kugirango aguhe serivisi ukeneye.

Undi yavuze ko uwo waka serivisi akora uko ashoboye ku buryo ubona ko ugomba kugira icyo utanga ngo uyihabwe. Urugero yatanze ni nko gutinza dosiye yawe akubwira ngo uzagaruke ejo, ugaruke nyuma ya saa sita, n’ibindi mu rwego rwo gushaka uko umuha ruswa ngo byihute.

Inzobere mu kurwanya ruswa zo zisanga yaba inzego za leta n’abikorera batakagombye kwitana ba mwana, aho basanga buri wese yakabifashe nk’ishingano ze kwamaganira ruswa kure.

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rusanga umusanzu wo kurwanya ruswa uri mu maboko y’impande zombi.

Ari leta, ari abikorera, bose bafite inyungu mu kubaka ubufatanye bugamije guhangana na ruswa kuko izo nzego zombie zinasangira ingaruka zayo. Igihugu kirangwamo ruswa, ntabwo gishobora kugera ku iterambere rirambye, ibyo murabizi, kuko icyagatumye bitera imbere, biba byakoreshejwe mu nyungu za bakeya, ingengo y’imari yari igenewe inyungu rusange igakoreshwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo. Ruswa kandi ibera umutwaro ba rwiyemezamirimo, inyungu bakabonye, bakayigabana n’abandi batayikoreye. Uwo ni Umuvunyi Mukuru, Madamu Aloysie Cyanzayire.

Abikorera nabo hari ibyo basanga byafasha mu guca ruswa. Bavuga ko kugirango bishoboke umuntu yari akwiriye gukora akazi ke agakunze, niba agomba kuguha serivisi agashyiramo ubushake bwo kugirango serivisi ayiguhere igihe ntabanze kugicisha hirya hino kugirango ubanze ugire icyo umuha.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2007 bwagaragaje ko 1/3 cy’ibigo 5400 mu bihugu 40 byahombye kubera ko umutungo wabyo wacunzwe nabi kubera ruswa. Transparency International muri raporo yayo yo mu 2014 , yagaragaje ko muri rusange hari igihombo kingana na trillion 2 z’amadolari ya Amerika buri mwaka gituruka ku kutubahiriza amahame agenga amasoko ya leta.

Tags: