You are here

RWANDA:AKABOKO GAFASHE INGOMA KAYIREKURA ARUKO BAGACIYE !

Tumaze igihe kinini twumva amagambo y'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali aho bose bemeza ko bashyize imbere Inzira y'amahoro, ko bifuza impinduka zishingiye kuri révolution na démocratie. Mu byukuri niba atari ukuruma gihwa cg amaburakindi cg amatakirangoyi, ntawabura gushimira aba banyakubahwa bo mumashyaka ya opozisiyo, Ko bamaze gutera intambwe muri politiki dore ko bitandukanye cyane n’imyumvire yo mubihe bishize, aho bamwe bakoreshaga imvugo zikarishye akenshi zishingiye kwivangura n'inzangano, ugasanga aho gutera intambwe bajya imbere ahubwo bakisubirira mu mateka yaranze urwanda akenshi atari meza. Abenshi bemeza ko igihe kinini bagita mumatiku arinayo ntandaro yo kudashyira hamwe ibyo bibazo n'ibindi tutarondoye nibyo byatumye abanyarwanda benshi babatera ikizere bagahitamo kuba inkomamashyi za KAGAME kuko ntayandi mahitamo bafite, ibyo ariko ntibisobanuye ko abanyrwanda bihebye kuko baracyategereje umucunguzi n’ubwo amaso yaheze mukirere ndetse hakaba hari nabibaza niba umucunguzi yari yavuka.

DORE IBIBAZO ABANYARWANDA TUBAZA BANYAKUBAHWA BO MURI OPPOSITION

Yemwe bantu muvuga ngo muhagarariye amashyaka ko muvuga ngo ntangufu muzakoresha muguhindura ubutegetsi bw'agahotoro ahubwo mukavuga ngo abaturage twirwaneho, muragirango tubigenze gute? Mugihe mwitwa ko muvugira rubanda ariko mukavugira ikantarange aho ntimwaba mufite ubwoba kurusha rubanda mwitwa ko muvugira? None se ko revulution igira abayikora n'abayiyobora mwebwe mutuyobora ko bigaragara ko mwasaritwe nubwoba muragirango dukore iki? Aho ntimwibwira ko GITERA ,MBONYUMUTWA na KAYIBANDA bazazuka ngo bongere batuge imbere twibohore cg se mubona ntayishoboka ? ariko bimeze se, mwaba mwirirwa musakuriza iki muduteza KAGAME ngo atujugunye mukiyaga cya RWERU, mwe mwigaramiye ?  Rwose Niba mukunda abanyarwanda nimuze mutwegere, mutujye imbere murebe ko kariya gatsiko kamara iminsi ibiri. Ibyo niba mutabishoboye nimureke KAGAME adukubite nk'ingoma, ubwo tuzamukizwa na nyagasani.  Iyo muvuga ngo twirwaneho bigaragara ko mutazi uko tubayeho ndetse ko mutazi n'amakuru y'urwanda.

Abanyarwanda tubayeho nk'amatungo. KAGAME n'ingabo ze baraturagiye nk'amatungo, dore ko izo ngabo zikora munyungu z’agatsiko aho kuba ingabo z'abaturage. Zuzuye kumisozi yose yo murwanda mu rwego rwo kuturagira kuko simpamvu z'umutekano kuko igihugu kitari muntambara, wenda hari abibwira ko tubabeshya, si ugukabya abasirikare barajagata hose mumujyi wa Kigali: hari aba GP 6000 bamwe baba muri camp GP abandi kumusozi wa JALI,REBERO,MONT KGALI na MASAKA, ngabo za Muhazi ; hari kandi aba PM police militaire 2000 baba muri camp kami: hakaba AIR FORCE 1000 baba kukibuga k'indege cya kanombe; hakaba BDE de reconnaissance 3000 baba camp kanombe; mumujyi wa Kigali kandi hari abapolice babariwa mu bihumbi 4000, bamwe baba camp kacyiru n’ahandi hatandukanye; nibyo capital iba igomba kurindwa ariko ibi ni ugukabya, mu ntara ho ni agahomamunwa buri ntara ifite division  igizwe n'abasirikare 9000 ubwo nukuvuga ko muntara 4 hari abagera kubihumbi 27000 baba kumisozi aha kandi ntitwabariyemo aba bari mumahugurwa mubigo n'amashuri bya gisirikare nka camp Gabiro,Gako,Nasho,Nyakinama, aha kandi twakongeraho wa mutwe kabuhariwe wa SPECIAL FORCE ufite abasirikare3000, ariko bo ntituzi aho bahereye murumva ko iyo tubabwiye Ko ducunzwe nk;amatungo ntimugirengo nugukabya kuko ntamuntu uvugana n’undi, mwarangiza ngo révolution gute namwe mwatinye kandi  arimwe muzi aho imiryango ya z'ambassade aho ihererye aho mushobora no gutabaza amahanga byakomeye. Ikindi nibyiza ko mudashyize imbere intambara ariko mukiyibagiza ko leta iriho yagiyeho kuruhembe rw’umuheto kandi bigaragara Ko igishyira ingufu mubyagisirikare sinzi iyo option y'amahoro niyanga uko muzabigenza tuzemere se tugume mubucakara ndasaba uwabishobora wese mubayoboye amashyaka ya opozisiyo kugira icyo yatugezaho. Turategereje.

kANYARUKIKO JANVIER i RWAMAGANA

    

Tags: