You are here

Sobanukirwa namateka ya RDR-FDU kugeza kuraya matora afifitse ya le 13/09/2014

FDU-Inkingi

Tumaze iminsi dusoma kumbuga inyandiko zitandukanye zerekeranye n’amatora aherutse kuba muri FDU taliki ya 13/09/2014. Yaje kwamaganwa n’umuhuzabikorwa ushinzwe abarwanashyaka baba hanze, avuga ko afifitse, ko Kongre yayakoresheje yatumijwe muburyo bunyuranyije n’amategeko, ko ahubwo we n’igice cya FDU-Ndahayo cyari cyaritandukanyije na FDU-Nkiko, bigiye kwiyunga. Ayo matora yo muri FDU anengwa na Dr Nkiko, hari abavuga ko agaragaza isura ya rimwe mu mashyaka yashinze FDU uko ari atatu, iryo shyaka ryimitswe niyo Kongre rikaba ari RDR yonyine, bityo rero ikaba idakwiriye gufata iryo zina rusange. Tubibutse ko RDR ari ishyaka ryari ryiganje mu nkambi zimpunzi i Goma na Bukavu, nyuma yaho FPR igeze ku butegetsi mu Rwanda muri 1994. RDR yagiranye ibibazo bikomeye nizo mpunzi bitewe nuko yabakaga imisanzu kandi bari batifite, nutwo batanze, abadufashe bakatwirira, kandi barabizezaga ibitangaza ngo ni inkunga yo kubafasha gukora ngo babacyure mu Rwanda. Icyo gihe RDR yanagiranye ibibazo bikomeye na Gouvernement bise IYABATABAZI, irayimenesha ivuga ko ariyo amahanga ashyigikiye, aliko ntiyagira icyo igeza kurizo mpunzi, ahubwo ituma bazirasa urufaya.

Nyuma yaho inkambi zarasenywe, impunzi zirapfa, izindi zirataha cyangwa zigana amashyamba ya Congo, aho zatitirijwe nabasirikari ba FPR bazihigaga bukware. Biravugwa ko abari bakuru muri RDR bakoresheje ayo mafranga yakusanyijwe nimpunzi uko bishakiye bo nimiryango yabo. RDR ifite amateka mabi cyane mu mpunzi zabanyarwanda babahutu. Noneho umuntu akibaza ati kuki bafite iyo sura mbi, aliko bakaba barashyigikiye ko FDU iyisubirana, ubwo baburizagamo amatora anyuze mumucyo bakaniga nkana amategeko bishyiriyeho, nuko bagakora amatora ya nyirarureshwa kuburyo buteye isoni, nta no kwihishira na mba ? Bamwe mubo naganiriye nabo baransubije bati, nuko basanze igihe kigeze.

Mubyukuri, abo bahoze ari aba RDR mu nkambi zo muri Congo, bamaze kugera muri Europe, basanga bagomba kwisuganya kugira ngo bakomeze gukora politiki ya opposition ku butegetsi bwa FPR. Bakomeje guhanyanyaza, aliko bikanga, kuko amahanga yose yari azi ko RDR igizwe cyane nabahoze ari abayoboke ba MRND na CDR, baregwaga kuba barateguye bakanakora jenoside mu Rwanda, dore ko bahigwaga nubucamanza bwo muri Europe, na Arusha. Nibwo batekereje bati, kugirango tubyivanemo, reka imyanya igaragara cyane tuyivemo. Ni icyo gihe bagiye gushaka Madame Victoire Ingabire bamugira umukuru wa RDR yabo. Nyuma yaho byaranze, amahanga akomeza kwanga kumva ijwi ryabo kubera rya bara rya jenocide, noneho bigira inama yo gushaka andi mashyaka bafatanya, nuko izina RDR bararireka, urwo rwunge rwamashyaka atatu atandukanye ahinduka FDU. Kugeza igihe Ingabire yagiriye mu Rwanda, ayo mashyaka yarakoranye muri FDU. Ibibazo byatangiye kuvuka igihe bamwe mubagombaga kumuherekeza, barimo Ndahayo batamusanzeyo kubera impamvu batanze bamwe basanze ari iza nyirarureshwa. Nyuma yaho abari munzego za FDU batangiye kurebana ayingwe. Birushaho kuba nabi igihe basinyanaga amasezerano na RNC.

Ingabire amaze gushyirwa mu gihome, nabatari abayoboke ba FDU bitabiriye kwamagana iryo hohoterwa, kuburyo FDU atariyo yonyine yubatse Ingabire. Abo mu gice cya RDR bo muri FDU, bamaze kubona icyo kintu cyuko Ingabire afite abamuharanira benshi bashaka kugikoresha kugira ngo RDR abe ariyo ibibonamo umusaruro. Ni muribyo bihe Bukeye Joseph yatangiye kwishyiriraho uko ashatse abayobozi ba za CPLs (Comité politique locaux) muri Belgique nahandi muri Europe. Abo yashyizeho bose ni abantu b’incuti ze, bari basanzwe bahuriye muri RDR, cyangwa se abandi bahuriye muri za associations, ibimina, etc…Umugambi nyamukuru Bukeye yari afite, kwari ukugira ngo ibara rya jenoside amahanga abona kugahanga k’abahoze mu butegetsi bwa MRND-RDR, ryari rimaze guhanagurwa n’izina FDU-Inkingi, nyuma yuko ayo mashyaka yandi yishyize hamwe na RDR. Ko rero abari murayo mashyaka yandi batari bakiyakeneye, bakaba baragombaga kuyigizayo. Gihamya yibi ni uko habayeho na « Comité de médiation » igizwe na ba Matata droits de l’homme, yagombaga kunga ba Ndahayo na ba Nkiko wari wasigaranye mu gipande cye nabo ba RDR. Aliko abo ba RDR barabirwanyije byimazeyo kuburyo kongera kwiyunga bitashobotse. Matata utabihisha, yavuze ko kuba iyo médiation yarapfuye ari ukubera ko ba Bukeye na Ndereyehe bayirwanyije bimazeyo. Akongeraho  ati ba Ndahayo bari bemeye gushyira byose sur le tapis, abo bagenzi babo baranangira, nkaho batinyaga ko hari ibidakwiyriye bakoze twamenya.

Ikindi umuntu yakongeraho nuko fundraising yari yarahanzwe na ba Ndahayo na société civile ya Matata, Bukeye yakoze uko ashoboye akayihindura iya FDU/RDR. Ngo ayo mafranga ahita yoherezwa i Kigali gutunga Ingabire, aliko ntawe ujya amenya uko akoreshwa, nagenda uko angana. Iyo fundraising bari bamaze kuyihindura igipimo ngo cyo gukunda cyangwa kwanga Ingabire. Ingabire wubatswe na bose igice cya Bukeye cyaramwigabiye kuburyo hari uwambwiye ati ntushobora kwiyumvisha ukuntu ubu numva nibohoje, kuba ngiye gukora politiki mubwisanzure, ntigengesereye kuko babandi bitwaza izina rya Ingabire gusa, kubera ko ntayindi ideologie bagira ntaho nkihuriye nabo. Ati ahuuuu…. Yongeraho ati impamvu yo kwitwara gutyo nuko iryo zina ribakingira byinshi, dont ya jenoside bamwe muribo nanubu bakiregwa, kuburyo baribuze byabayobera, bakaba kandi banarihahisha amafranga.

Itegurwa ryaya matora afifitse yabaye muri FDU le 13 septembre 2014

INENGE ZINGENZI ZAYARANZE

1)  Akanama gashinzwe gutegura amatora kabanje guhindura itegeko ryashimangiraga ko bo batazatora, kugira ngo kadakora akazi kako kabogamye.

Amatora yemejwe na Kongre yabereye Breda mukwezi kwa kane. Kubera ko hakomeje kuba ibibazo byo kutumvikana muri Komite Mpuzabikorwa (CC iyobowe na Nkiko), bahisemo ko uziyamamaza azakora liste yabo bazakorana, bakiyamamariza icyarimwe. Akanama gashinzwe amatora kashyizweho niyo Kongre, kagizwe nabantu batanu. Umukuru wako aba Nkiko. Aho gatangiriye imirimo yako, kubera ko kuri batanu bakagize, bane bari babogamiye kuri Bukeye : Marcel SEBATWARE, Dismas NDAHAYO, Theophile MURAYI na Gratien, bahise bahindura itegeko ryavugaga ko abakagize batazatora bishyiriraho irivuga ko bazatora.Impamvu babikoze nuko babaraga amajwi yabazatora muri Kongre, bagasanga liste babogamiyeho ya Bukeye RDR itazatsinda. Hagati aho amalistes yari amaze kuba abiri, imwe iyobowe na Bukeye, indi iyobowe na Dr Mwiseneza.

Ku ba candidats 11 ba liste Bukeye, 5 ntibari bujuje ibyangombwa !

2) Hari itegeko rivuga ko abacandidats bose bagomba kwirondora bagatanga na adresses zabo zuzuye, bityo bakamenya aho babarizwa. Dore abaryishe :

Uwambere waryishe ni Bukeye Joseph kuko yanze kuryubahiriza agahisha izo références. Impamvu ikaba ahari ko igihe yabagaho muri Kenya yiyoberanya, nyuma yuko abutegetsi bwa habyarimana buhiritswe yari yariyise Kris Nzabandora. Bitari ibyo ntawe ubona indi mpamvu ;

Uwakabiri waryishe ni uwitwa Flora IRAGENA nawe Bukeye yahishe aho abarizwa, nyuma biza kumenyekana ko afungiwe muri prison i Kigali. Hari abaherutse kumubona ngo ari mu mapingu ;

3) Irindi tegeko rigenga ishyaka rivuga ko CPL igomba kuba igizwe nabantu byibuze 5, harimo umuyobozi mukuru, umwungirije, umwanditsi n’umubitsi, kandi akaba yuzuza inshingano zisabwa abarwanashyaka.

Uwambere waryishe ni uwitwa Bahunga Justin ubu washinzwe ububanyi namahanga, nubuvugizi, akaba ayobora CPL y’Ubwongereza. Bahunga yari maneko muri ambassade y’u Rwanda i Kampala hamwe na Bukeye, mbere yuko duhunga. Aba umu RDR kuva ahungiye muri Kenya, birakomeza kugeza ubu bari muri FDU. Amaze imyaka irenga 10 yose ariwe wenyine ubwe ukgize iyo CPL yo mu Bwongereza, nta nubwo anatanga umusanzu wishyaka ngo yitabire imyigaragambyo. Nonese ko uyobora CPL afite ijwi mu matora muri Kongre, umurwanashyaka nkuyu aba afite choix yindi yihe uretse kwitora we ubwe ? ibi ntahandi bibera uretse muri FDU/RDR.

Uwakabiri waryishe ni uwitwa Emmanuel Dukuzemungu uyobora CPL ya Orléans muri France. Uyu, kimwe na Bahunga, nawe niwe ubwe rukumbi ugize CPL ayobora !

Uwagatatu waryishe ni Samuel HAKIZIMANA uyobora CPL Sénégal. Nawe niwe umwe rukumbi uri muriyo CPL ye.

DR Mwiseneza ngo RDR yaramuguze nkuko Ndungutse yagize Rukara ?

Kuva kera na kare, Dr Mwiseneza na liste ye bamye banenga abagize akanama gashinzwe gutegura amatora, kuko byagaragaraga ko batari bimakaje demokarasi. Babandikiye kenshi, nabo ubwabo bemeza ko ibyo binegu babagezagaho byari bifite ishingiro, aliko ko ngo nta gihe babaga bafite cyo kubihindura. Mu nama yanyuma ya liste MWISENEZA yabaye le 12/09/2014, hemejwe ko bo batakwitabira amatora yateguwe kurubwo buryo. Cyane ko bari baramaze kugeza kubazaza muri Kongre bose ibyo bibazo. Bamutumye kwitabira iyo Kongre aliko ajyanye ubutumwa bwo gusobanurira imbonankubone abacongressistes ko bo bavuye murayo matora akocamye, bakabasaba gushyiraho akandi kanama gashinzwe amatora, ko kagizwe nabantu binyangamugayo, bityo amatora agasubikwa. Ibyo biri muri PV yinama Dr Mwiseneza we ubwe yasinyiye. Kuko abari kuri liste ya Mwiseneza, babonaga ½ cya liste ya Bukeye kitujuje amategeko, igihe liste ya Mwiseneza yari kuba ivanwe mu kibuga cyipiganwa kubera izo nenge zose, kongre itari kwemera liste ya Bukeye ngo itorwe, kandi yari ikocamye kuburyo buteye isoni. Mwiseneza yageze muri Kongre bamuhenda ubwenge ibyo yatumwe na liste ye ayobora abikubita hasi, bamuhendesha ubwenge umwanya wa SG, nuko liste ye yitsinda penalty ityo ! Ahandi ibintu nkibi byabaye uretse muri FDU/FPR muzambwire !

Aliko igiteye isoni kurusha ibindi, nuko nuwahumiriza akemera iyi mascarade yingirwa matora, ni ukuntu ba bacandidats batanu bo kuri liste ya Bukeye batujuje ibyangomwa na mba, aribo iyo Kongre RDR yahaye imyanya yingenzi : Bukeye, Bahunga, Samuel, etc… nuko RDR iti ngiyo demokarasi ndayimitse muri FDU, ni nayo nzimika mu Rwanda !

Umwanzuro : Iyi Kongre isebeje ishyaka FDU kuburyo aya mateka mabi cyane azakurikirana iri shyaka. Igaragaje ko ntabanyapolitiki ba nyabo iri shyaka rifite, ko ejo Kagame nabahamagara ati muze mbihere umwanya dusangire kuko duhuriye kuri byinshi, bazahita birukanka kibuno mpa amaguru.

Nkaba nshimye cyane abagize ubutwari bwo kwanga kujya inyuma yamafuti nkaya yimitswe muruyu mubonano. Mbifurije kwisuganya neza bakazakora akazi ka opposition uko bikwiriye, kugeza iriya ngoma mpotozi ihirimye. Kwitandukanya na bariya ni igikorwa cyubutwari cyane bakoze, banga kwimika ikinyoma, ruswa nandi manyanga yose agawa ninyangamugayo, cyane iyo ndebye iterabwoba abo bahonyora demokrasi bakoresha bashaka gukanga no guhahamura abo badahuje imyumvire.

Nguko ukuri kw’ibyabaye muri FDU-Bukeye-RDR, kuko urebye iki kintu iriya Kongre yubatse, cyuzuyemo aba RDR gusa, biragaragara ko Ingabire atakiri Présidente wa FDU, ko ahubwo asubijwe Présidence ya RDR. Ubu ibintu birasobanutse neza. Normalement ntakibazo ibyo byagombye gutera, kuko ubu FDU isigaranwe n’abo bari barafatanyije kuyishinga : Nkiko na Ndahayo, bakaba bari muri processus yo kwunga fractions zabo. Nyuma bagakomeza akazi, dore ko nta na remise na reprise mubyingenzi yabaye, nkuko, aba RDR bateguye iriya Kongre bari babivuze ko hazaba ihererekanya bubasha. Aha niho  bagize échec kuko kongera guha FDU izina rya RDR byo byagezweho.

 

Umunyakuri Méthode

Umusomyi wa kamarampaka

Namur, le 09/16/2014