You are here

Teta, Inyenyeri nshya mw'ijuru rya muzika mu Rwanda

Yitwa Diane Teta, ni mwiza, ni muto cyane (amavuko n’umubyimba), ariko ubuhanga burya ntacyo burindira iyo umuntu afite impano yiherewe n’Imana. Amajwi meza n’ubwo amenyerewe mu bahanzi b’iwacu, ijwi Teta amaze iminsi asogongeza Abanyarwanda riteye ukwaryo : riratuje by’umwali, riranatwara (abaryumva baratwarwa), ndetse ririzihiza. Indirimbo ze zimaze kujya hanze, nta gushidikanya ko zizakundwa birenze uko ubu ziharawe, ndetse zikazanaririmbwa igihe kirekire cyane n’abakunda muzika y’u Rwanda.

Mu by’ukuri, Teta aziye igihe kuko umuriri n’inkubiri byahetse injyana nyarwanda kuva ahanini nyuma ya 94, byari bitangiye gucogora. Ba King James, ba Uncle Austin, ba Dream Boyz, ba Diplomate n’abandi nka ba Tom Close, ba Miss Jojo, Knowless basaga nk'aho inganzo iri gukama. Urban Boyz nibo bamuritse muri iyi minsi kandi baserukanye umudiho ushimishije. Teta rero aje nk'ushaka kongera kunga Abanyarwanda n'umuziki wabo, ni ukuvuga adahisemo iy'ubusamo ya rap benshi banyuramo.

Rap rero wayirirmba mu kinyarwanda, wayitwerera akadiho utiriye mu muco w'i Rwanda, si inyarwanda kandi ntizigera iba yo. Ni umuderi w'abakiri bato, bityo bituma uheza abantu benshi cyane mu bifuza kugira ibihe byiza biyumvira muzika. Afro beat ya Teta rero ije nk'ishaka kuziba icyo cyuho kandi n'ijwi rye rirabimufashamo. Vuba aha uwo mwali aherutse no kubigaragariza mu bukwe bwa Dj Pius ubwo ijwi rye ryarizaga umugeni mu ndirimbo ya Kamaliza yaririmbanye ubuhanga ( Kanda uyumushumi wiyumvire http://www.youtube.com/watch?v=UbEUcEkPRvY ).

Ku rukuta rwe rwa Facebook, Teta yanditse aya magambo : « Urugamba ndwana ndwanirirwa n'ISUMBABYOSE, yampaye impano ingenera n'inzira nzanyuramo, nzagera ku ntego ab'isi banshinja kata ». ubwo yarimo asubiza abamushinja ngo gukina kata. Ukuri kwambaye ubusa ni uko yakina kata yagira, Teta benshi azababuza gufatafata cyangwa gushurashura... Inyenyeri nshya yabonetse. Tumwifurize kuramba no kugira amahirwe menshi mu mwuga yahisemo.

http://www.youtube.com/watch?v=vLBrF6_jcSs

Ubwanditsi