You are here

TUMENYE FPR INKOTANYI :UMURYANGO W'ABANYARWANDA CG UMURYANGO W'ABASAHUZI!!

 Baje nka serwakira mu 1990 bavuga ko barwanira uburenganzira bwabo nk’uko bivugwa ko bari barahejejwe ishyanga nyuma ya révolution ya 1959 yatumye bahunga igihugu. Nubwo hakoreshejwe inzira nyinshi intambara z'inyenzi, imishyikirano yibanga itaragize icyo igeraho, byaje guhuhukira kumirari ubwo iziyise inkotanyi zakije umuriro utazima kumupaka wa kagitumba 1/10/1990. Nubwo zavugaga ko zije kurwanya akarengane, guca ubuhunzi ndetse zikavuga ko zizanye demokaras,i nubwo abenshi bari bazishyigikiye abazizi n'abatazizi, ntibatinze kubona ko bibishye nyuma yaho zifatiye urwanda doreko zahise zigaragaza icyari cyarazizinduye, aho zatangiye gutera imirwi ibyo zasanze bitari ibyazo ndetse zimwe murizo ntizatinze no kwirenza bamwe muri bagenzi babo batari bazi gahunda ya za bihehe zari zihishe muri FPR INKOTANYI nyuma y'intsinzi y'inkotanyi mu 1994 hari gahunda y'ibohoza buri kintu cyose gifite agaciro : amazu imodoka imisozi ibibanza nibindi.

 Ubuhamya twahawe nabamwe mubabyiboneye ngo ntibazibagirwa umurongo w'inka wavaga IKAYONZA ukagera RWAGITIMA zishorewe n'abasirikare ba GEN KAYUMBA NYAMWASA bakagenda babeshya ko inka ari iza CYAMA FPR, nyamara ukuri nyako nuko izo nka zirenga 3000 zambukijwe umupaka wa KAGITUMBA zikerekeza murwuri rwa NYAMWASA ruri NTUNGAMO aho bita ngo BANYANKORE TWETERANA bivuze ngo abanyankore twishyize hamwe.

 Reka dusubire inyuma gato turebe umugambi w'amasiha rusahuzi amaze imyaka 21 ahisha mumyobo nubwo itajya yuzura, none iyo ibisahu bibuze cg bigabanutse niko bigenda uwinda ndende kurusha abandi yifuza gukusanya nkuko byahoze kdi atariko bikimeze, yabona bidashobotse ati uwabimena twese tukaburiramo hhhhaaa UMURURUMBA NIWO NYIRABAYAZANA W'UMWIRYANE URI MURI FPR INKOTANYI. 
Nubwo ntawabivuga ngo abirangize ariko hari ingero nke twaheraho wenda izindi tukazaziheraho ubutaha kuko ni nyinshi - ABO FPR YANANIWE GUKOMEZA KUZUZA IBIFU BYABO NIBO BIRIRWA BAYIVUGA NGO YATAYE UMURONGO.
Ukibaza niba koko FPR yari akarima ka bamwe, niba byari nabyo se niko bizahora ? ibyo bita guta umurongo nukubakura kumugambi bari barahagurukanye mumakambi y'impunzi UGANDA ? Ese FPR yataye umurongo ite? Uwuhe ? yawuteshejwe nande? abayivuyemo kubera impamvu zitandukanye uretse ko iy'ingenzi ari inda nini bemeza ko KAGAME yayibohoje ukibaza ubundi mbere yari iyande ? Iyo witegereje ubona ko nubundi byanze bikunze iri subiranamo ry'intare zigabagana imbogo ryari ryitezwe, kuko amaguru amaboko n'igituza ni iby'intare nkuru, ibisigaye byose bikagabana intare nto,mapyisi,imihari 'nimbwa, ngizo impamvu abitwa IBIGARASHA n’ibindi nkabyo byirirwa bivuza iya bahanda ngo bararwanira demokrasi kandi biri muri tura tugabane niwanga bimeneke.Uretse ko ntanuwashima Kagame uniga demokarasi ariko ariko na nonei iyo atahaba ngirango ubu urwanda ruba ari urwobo ngo erega uretse kwifatira abo bahutu mubeshya nabo bakongorerana ko bababeshya mukaba mucungana kuri buri kantu nkuko uburinzi bwabaga bumeze mu ntambara mu mutara,gatuna ,kivuye,mukarange, no mubirunga, ubu mukaba mwirirwa mubeshya ngo muzakemura ibibazo mwateye !!! Burya utazi ubwenge ashima ubwe . icyo mupfa kirazwi muzabeshye abahinde.
UVUYE KUMBEHE WESE ATUKA KAGAME!!! ESE ABO KAYUMBA ,RUDASINGWA , GAHIMA,RUSAGARA, MWAMBUYE BAZISHYURIZWA NANDE? ESE ABO MWISHE BAZAZUKA ?
Hari nabagirango ni ugukabya nonese mwari mwabona umuntu uhunze imiyoborere mibi na demokrasi yarangiza akihanukira kuri radio BBC ngo ndetse umugore wange nuwe bakoranaga business, ubwo se ahubwo BAZIVAMO si KAYUMBA ?  ureke wawundi babeshyera ugirango ndabeshya azajye NYAGATARE abaze umusozi witwa TABAGWE ungana na segiteri yose wari urwuri rw'ingweba n'injerisi za KAYUMBA. Ibi byose abanyarwanda bakwiye kubimenya ntabwo baje barwanya ikitwaga AKAZU ngo nibarangiza biyimike bashyireho IKIZU ese ubundi kuva kumwanya ni ikibazo ? None se numunani waba so cg amateka ntacyo abigisha mwiyibagije ko mwateye INZIRABWOBA zararangiye kubera ukunanirwa kwa COL SERUBUGA wari umaze imyaka 20 kubuyobozi bw'ingabo yica agakiza akica igisirikare cya FAR kugeza ubwo mwasanze cyarabaye imyase none ngo Kagame yababohoje ibyo mwaharaniraga ? ese ko mwarabagabo ubundi yababohoje ibyo mwita ibyanyu mwarihe mwa baswa mwe? izina INKOTANYI mwaritesheje agaciro nubwo mwirirwa muryiziritseho kandi mwarazijemo muri ba rusahuriramunduru. Ntihagire abibwira ko twabikomye, uko niko kuri kandi burya ntawuhana uwahanutse!!!
Ubutaha tuzabagezaho muburyo buvunaguye uko za bihehe zari mu nkotanyi uko urwanda zari zararuteye imirwi n’uko baje gukomwa munkokora.

Umukunzi wa kamarampaka  NYAGATARE.

Tags: