You are here

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN ALIAS RUKOKOMA YIVUYEMO NK'INOPFU MUMUGAMBI WE WO KURANDURA FDLR AYIHEREYE MU MIZI

Faustin Twagiramungu

Nkuko yabitangarije ibinyamakuru munyandiko ye, Bwana TWAGIRAMUNGU  FAUSTIN  yemeza ko ngo CPC yakoze inama igafata ingamba zirimo no kwohereza GEN MUDACUMURA  uyobora FDLR mu nkiko mpuzamahanga.

Ibi n’ubwo TWAGIRAMUNGU yabitangaje, ariko amakuru y’impamo agera kuri KAMARAMPAKA aremeza ko iyo nama ntayigeze ibaho,  ahubwo aritangazo yasohoye wenyine,  dore ko umwuka atari mwiza muri CPC  kubera impamvu zitandukanye, cyane cyane  kubera amacenga menshi arimo,  cyane ko nta nikizere abagize CPC ya Bwana TWAGIRAMUNGU FAUSTIN  bafitanye kubera amateka yabayigize .  Nkuko ayo makuru ikinyamakuru cyanyu KAMARAMPAKA cyayatahuye kera,  kikayabagezaho mu nkuru yagiraga iti « TWAGIRAMUNGU gufatanya na FDLR NI NK’UMWANA WONKA IBERE RITARI IRYA NYINA »  nindi « YAVUGAGA NGO AHO TWAGIRAMUNGU SIWE KIRIMBUZI WA FDLR »  none inkuru ibaye impamo,  gashyiga iramushyiguye yivuyemo nk’inopfu , yerekanye akari  k’ umutima, ko icyo yaragambiriye mu bufatanye bwe na  FDLR ari ukuyisenya, none akaba ahereye ku mutwe wayo .

Mu  nyandiko ye aragira ati: « GEN MUDACUMURA yakwigemurira ubutabera mpuzampahanga,  ngo kubera buca imanza butabogamye,  ngo akaba agaragaje urukundo rwo kwitangira INTAMA zugarijwe n’IBIRURA , AHO KUGIRANGO APFANE NAZO.

Aha buri wese yisobanurire icyo yashakaga kuvuga.  Ikigaragara ni uko izo ntama arizo mpunzi yarangije kuzikatira urwa pilato , ndetse nuwari uzirinze yarangije kumutamba kera.

 Ntagushidikanya ko icyari cyajyanye BWANA RUKOKOMA kwihoma kuri FDLR n’ abakiga muri rusange kwari ukumenya icyo bahatse,  ubundi akabategeza inkongoro nk’ uko bizwi ko ari  inararibonye mubugambanyi n’amacenga, kandi ntitwibagirwe ko ajya gukorana nabo yagiye akarimi yagasize umunyu , maze abizeza ibitangaza ko azabarinda kujya munkiko,  ndetse akongeraho ko FDLR niterwa azatabara , ariko aho harimo umutego wa rugonda ihene mu gihe FDLR yari kwituramira yibwira ko hari ibikorwa bya diplomatie BWANA TWAGIRAMUNGU yaba yarakoze .  Hari kandi amakuru agera kuri KAMARAMPAKA yemeza ko mumpera z’ukwezi kwa KANAMA  BWANA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yafashe inzira ajya TANZANIYA atabwiye mugenzi we DR MURAYI PAULIN kandi ngo yaragiye mubikorwa bya diplomatie bagenzi be batazi.

Uretse ko urwo rugendo rutamuhiriye , dore ko yagaruriwe ku kibuga k'indege i dar-es-alam akagaruka mu ndege yari yamujyanye,  ibyo nabyo byamweretse ko burya atari buno,  kandi ko amazi atari yayandi.

Ntawashidikanya ko ibyo nabyo byaba byarongereye ubukana bw’umwiryane uri muri CPC , uretse ko nta mugayo umwana yapfuye mwiterura , ubu hakaba hibazwa niba rya korosi TWAGIRAMUNGU FAUSTIN yavugaga rizakata umuhanga niba ari ririya akaba yarikase neza cg niba yarenze umuhanda.

UMWANZURO

Tukaba rero turangije iyi nkuru yacu tuburira FDLR ko igomba kwitonda , dore ko bamwe   yita abafatanyabikorwa  ko bashobora kuba bararangije kuyimunga ikaba isigaje kurunduka.

UBWANDITSI