You are here

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN MW’IKOROSI RYA NYUMA.

Twagiramungu Faustin photo

Nyuma y,igihe kirekire bwana twagiramungu faustin yanzwe urunuka n’abanyarwanda benshi bo muri opposition,  benshi bakaba barahoze mu butegetsi bwa president HABYALIMANA juvenal cg nandi mashyaka yarafatanyije na MRND abo bantu bagaragarije bwana twagiramungu ko ari umugambanyi mugihe yifatanyaga n,inkotanyi mu kurwanya habyalimana, ibyo bikaba byarahaye ingufu inkotanyi kugeza zifashe ubutegetsi .
urwo rwango rwarakuze kugeza naho bamwe badatinya kumubwira amagambo akarishye harimo no kuba bamugirira nabi.
Byateye ibibazo kuburyo byagezaho twagiramungu abaho yisobanura akenshi akagenda anigengesereye dore ko wasangaga nta n’ibirori byo mumiryango nyarwanda yaragitumirwamo.
Ibi byose tumaze kubona n,ibindi tutarondora byaje guhinduka mukanya nkako guhumbya ubwo twagiramungu yifatanyaga na FDLR ndetse akiyemeza kuyibera umuvugizi mu bya diplomatie.
Abenshi batangiye kubona ko yahindutse cyane cyane ko yaramaze iminsi mu ma discours ye ameze nk’uwicuza ko yakoranye n’inkotanyi agirango ni abantu, nyuma ngo aza gusanga ari ibisambo byishyize hamwe bigafata ubutegetsi.
Icyo kizere cyaje kwiyongera cyane aho bwana Rukokoma Faustin atumirije inama yise kaminuza yo guhuza amashyaka kugirango bashyire ingufu hamwe babone uko batsinsura ingoma y,igitugu ya FPR.
Nubwo guhuza ayo mashyaka bikirimo imbogamizi,kubera impanvu zitandukanye,      TWAGIRAMUNGU YIKOREYE AMASHYIGA ATATU ASHYUSHYE.
Nubwo ibikorwa bikomeye bya bwana twagiramungu bituma bamwe basigaye bamufata nk’umucunguzi ariko hari n,ibibazo bikomeye agomba kwitondera yabyigobotoramo tukamenya ko abaye MOSE w’abanyarwanda.                                

ISHYIGA rya1: kuba hari intagondwa z’abahutu zitamushira amakenga, zitetekereza ko yaba agiye kongera kubaroha nkuko yabikoze ajya kugambana n’inkotanyi :
 ibi bigatuma bamubonamo nk’umuntu waguhinduka igihe icyo aricyo cyose. aha rero  bibaye ari uko bimeze, arimo gukinisha rubanda, ntawatinya kuvuga ko yaba arimo kwicukurira imva.    
ISHYIGA RYA2 :  nuko intagondwa z’abatutsi bo muri RNC ziyobowe na bwana RUDASINGWA THEOGENE  afatanyije na MICOMBERO JM, zanze kwitabira  inama kaminuza yatumijwe na bwana twagiramungu faustin.  impamvu ntayindi nuko ngo batemera kuyoborwa n’umuhutu.  aha rero umuntu akaba yakwibaza niba izi ntagondwa  zitazabangamira umugambi wa twagiramungu. birasaba ubushishozi kuko bishobora kudindiza revolution cg se mu gutiza umwanzi umurindi. iri nihurizo risaba kurisesengura witonze                                                                      
 ISHYIGA RYA3: kuba bwana twagiramungu atarabashije gutumira amashyaka yose ya opposition bigaragaza ubushishozi buke cg ubuhubutsi cg se akaba ashobora kuba yaraguye mu mutego. kuko bishobora kuzateza ibindi bibazo mugihe amashyaka yahejwe aramutse nayo yishyize hamwe agafata undi murongo cg se bakamagana ibikorwa bya twagiramungu byo kuvangura no gucamo opposition ibice. iri subiranamo nta kindi ryabamarira uretse guha ingufu FPR na kagame,
ibi byose biratwereka ko nta shyiga narimwe rizorohera twagiramungu kuko yose ashyushye biramusaba ubushishozi kugirango  akemure ibyo bibazo. aha kandi niho rubanda imutegeye amaso dore ko ari inararibonye kandi muri politike  nawe akemeza kwivugira ko ari umuhanga kandi akora politiki yo murwego rwo hejuru. Bwana twagiramungu iki n’igihe cyo kumenya inkuru uzasiga imusozi.twizere ko utazagenda uri ruvumwa.                                                                                  

ubwanditsi

Tags: