You are here

TWAGIRAMUNGU FAUSTIN RUKOKOMA GUFATANYA NA FDLR NI NKUMWANA WONKA IBERE RITARI IRYA NYINA.

Ibi n’ibishimangirwa n,umuyobozi wa FDLR GEN major BYIRINGIRO Victor aho yeruye akavuga ko ngo Twagiramungu ntaho atandukaniye na KAGAME,  dore ko bombi icyo bahuriyeho ari ukwita FDLR aba genosideli nkuko bwana Byiringiro abitangaza,  ngo amwe mu mashyaka yari yarijunditse FDLR ngo ni abicanyi batera murya Kagame.

 Aha umuntu akaba yakwibaza ari FDLR  na bwana RUKOKOMA uwaba acenga undi,  bikaba bizwi ko TWAGIRAMUNGU aherutse gutangaza ko asigaranye icenga rimwe.

 Aha umuntu   wese akaba yakwiha igisubizo mugihe RUKOKOMA arimo kwikurura kuri FDLR,   niba atariwe kirimbuzi  wayo dore ko abamuzi bemeza  ko akina politiki bitewe n’akaguru yabyukiyeho.

Aha ariko ntawashidikanya ko FDLR yaba yaramuteye imboni kera cyane ko n’umuyobozi wayo  GENERAL BYIRINGIRO nawe yemeza ko ari OPPORTUNISTE, bigaragara ko ashobora kuba yaramwiteguye kera byiringiro umeze nk’uwishyize mumaboko   y’uwiteka ntawamenya neza ikiri munda ye cyane ko ibyo avuga byose arangiza avuga ko ari ukubisaba imana uretse ko binumvikana kuko iyo yirebye na FDLR ye yibona nka wa mugabo uri mukaga doreko imbere hari kagame inyuma hakaba MONUSCO ishobora kumurasa igihe icyo aricyo cyose hakiyongeraho na byabisahiranda byo mushyaka nka TWAGIRAMUNGU  wa RDI ndetse na RUDASINGWA Théogene wa RNC  birirwa bacuruza FDLR mu mpunzi z,abanyarwanda bagamije kwigerera kunyungu zabo.

Aha ntacyabuza bwana BYIRINGIRO kwiragiza uwiteka kuko abitwa   ko bakavugiye FDLR ari ibirura byigize intama kandi bikaba bizwi ko iyaseseye itugururirwa.

Aha kandi hakaba hari ihurizo rikomeye kuri bwana      BYIRINGIRO n’ingabo ze za FDLR mugihe bivugwa ko barangije gucengerwa,  hakaba hari amakuru yemeza ko gushyira intwaro hasi ari ukugwa mu mutego ndetse no kutazishyira hasi nabyo ari undi mutego,  kuko nibazishyira hasi bazacyurwa basubizwe mubuzima busanzwe nibatazishyira hasi bazaraswa   na MONUSCO.

Aha ariko kuri baba nyepolitiki bo mumashyaka bo ntacyo bibabwiye kuko bo icyo bashyize imbere nugushyushya abantu imitwe kugira  ngo babace mu rihumye bigerere kunyungu zabo,  kabone niyo FDLR yashirira ku icumu ibyo ntacyo bibabwiye . Mukujijisha kwabo iyo bakoresha amagambo   yo kuyobya rubanda ngo nimuze twishyire hamwe dukureho ingoma y’igitugu ya PAUL KAGAME ngo kuko ntawundi uzabidukorera , undi munsi bati SADEC   iraducyuye,  ejo bati FRANCE igiye kuduha igihugu , ariko  ntakindi baba bagamije uretse guhoza abantu mugihirahiro kugirango basunike iminsi,  ari nako babakamamo ayarayemo .

Banyarwanda muhumuke kandi mureke kugenda butama ,  mwange kuba ingaruzwamuheto nabarusahuriramunduru na barutemayeze birirwa baza kutubyinaho umwijuto no kutwogeraho uburimiro ngo baraducyuye .

UMUKUNZI   WA KAMARAMPAKA.COM

Tags: