You are here

UBUFARANSA: URUKIKO RUSESA IMANZA RWATEYE UTWATSI ICYIFUZO CYA LETA Y’U RWANDA CYO KOHEREZA MU RWANDA ABAGABO 3 BAKURIKIRANWEHO ICYAHA CYA JENOSIDE

France

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu, rwanze icyifuzo cy’u Rwanda cyo kurwohereza Abanyarwanda batatu bakurikiranweho uruhare muri Jenoside .

Claude Muhayimana, Innocent Musabyimana na Laurent Serubuga u Rwanda rwari rutegereje kohererezwa ngo ruzababuranishe, Ikinyamakuru  Libération  dukesha iyi nkuru  kiratangaza ko icyemezo cyafashwe ko batakoherezwa kuri uyu wa 26 Gashyantare 2014.

Mu Ugushyingo 2013, Urukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa rwari rwemeje ko dosiye ya Claude Muhayimana w’imyaka 53 na Innocent Musabyimana w’imyaka 42 zishobora koherezwa mu Rwanda kandi zikaburanishwa neza.

Claude Muhayimana ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2010 akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwihitanye Abatutsi mu mujyi wa Karongi, ahitwaga ku Kibuye. Mugenzi we Musabyimana we akurikiranweho kwijandika mu bwicanyi bwabereye muri Rubavu, ahitwaga ku Gisenyi.

Ubwanditsi;