You are here

UGANDA : UWAROZE ABAYOBOZI BA AFURIKA NTIYAKARABYE ! NTA DEMOKARASI ISHOBOKA NTA BWOROHERANE.

Intambara yaranzwe no guterana imigeri, amakofe n’amabuye yabaye hagati y’abayoboke ba Museveni ukomoka mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi n’abayoboke ba Amama Mbabazi wigeze no kuba Minisitiri w’intebe muri iki gihugu.

Ubwo itsinda ry’abantu bashyigikiye Amama Mbabazi wiyamamariza kuyobora Uganda ryari rihagaze ryumva ibigwi n’imigambi by’uyu mukandida abandi bantu bashyigikiye Yoweri Museveni bateye ibuye ku modoka y’abarindira Amama umutekano biba nko gukoza agate mu ntozi barasakirana karahava.

Ubu bushyamirane bwabereye mu mujyi wa Ntungamo bwatumye ibyari ukwiyamamaza no gushaka amajwi bihinduka imvururu ntibyagenda neza nk’uko byari biteganyijwe.

Ikinyamakuru Daily monitor dukesha iyi nkuru cyavuze ko kitabashije lumenya umubare w’abantu bakomerekeye muri izi mvururu ariko ko hahise hoherezwa igipolisi cya Uganda kikaza guhosha ayo makimbirane ashingiye ku guhangana kubera impamvu za politike.

Si ubwa mbere abayoboke b’amashyaka ya Politike muri Uganda ahangana; cyane ko ngo iyo umukandida umwe ari kwiyamamaza ahantu runaka uko b yagenda kose abandi baba bahagaze hafi bateze amatwi ariko bigaragara ko batishmye na mba.

Dore Videwo yerekana uko guhangana kwari kumeze:

Tags: