You are here

UKURI GUTANGIYE KUJYA AHAGARAGARA K’URWIKEKWE N’UMWIRYANE BIRANGWA MU ISHYAKA FDU-INKINGI

Nyuma yaho amashyaka RDR,FRD,na ADR  yibumbiye hamwe akabyara ishyaka FDU- Inkigi , hagashyirwaho n’ubuyobozi bumwe,  hakaza gutorwa  Mme INGABIRE Victoire  nka presidente,  bikaba byarakozwe nyuma y’ibiganiro byinshi abayobozi bayo mashyaka bagiye bakorana mu rwego rwo guhuriza imbaraga hamwe , ngo babashe guhangana n’ingoma ya FPR Inkotanyi, ibibazo byagiye birushaho kumunga ishyaka kuva Madame Ingabire afunzwe. Twabibutsa ko  abari bagize ayo mashyaka twavuze haruguru bakoze ibiganiro binyuranye  mbere yo gufata umwanzuro wo gushyira hamwe bagashinga FDU –Inkingi . Ibyo biganiro kandi  byabanjirijwe no kwinegura uburyo bananiwe kumvikana bakiri mu gihugu kugeza igihe FPR ibafatanye ubutegetsi, bamwe mubari murizo nama babwiye ikinyamakuru KAMARAMPAKA ko babanje guterana amagambo bitana bamwana kuwaba yarahaye igihugu inkotanyi cyangwa uwaba yarazifashije mu gihe zarwanaga , dore ko bamwe muribo bari bavuye mubutegetsi bwa FPR INKOTANYI babuhunze kandi nubwa HABYALIMANA baraburwanyije bivuye imuzi,  ibyo birangiye icyo base bahurijeho ni ukwirengagiza amakosa yakozwe bakareba imbere,  bagashyira imbaraga hamwe nk’abahutu bakarwanya FPR y’abatutsi.  Muri make KIGA na NDUGA babishyize kuruhande ubundi biga kukibazo cy’abavantara babambuye igihugu,  ariko nkuko bamwe babyemeza ngo ikibazo cy’uturere cyasigaye mumitima yabenshi ndetse no gutanga imyanya mu ishyaka buri wese yashakaga gukurura yishyira.         

UKO BYIFASHE MURI  FDU-INKINGI MAGINGO AYA                                            

Nyuma yaho Mme Ingabire Victoire  agiriye mu Rwanda guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ndetse abyemerewe n’ishyaka nkumukandida waryo ndetse na bamwe mubamwungirije mwishyaka biyemeza kumuherekeza,  ariko baza kwisubiraho kumunota wanyuma kubera impamvu zitaramenyekana neza kuburyo ubu hari abemeza ko Mme Ingabire yagambaniwe nabamwe mu ishyaka rye  cyangwa yagurishijwe dore ko yari asanze inkotanyi atazi mu gihe abazizi barumye gihwa bihitiramo gusigara iburayi barya za mushikake ndetse banywa na za divayi.  Ariko kandi hari n’abenshi barengejeho kuko bibwiraga ko Mme Ingabire haricyo azajyeraho, ndetse bakongeraho ko INGABIRE  ubwo ari umugore ntacyo Kagame yamutwara. Ntitwanakwirengagiza ko hari  bamwe muri abo ndetse banamwogezaga cyane bari bazi neza ko INGABIRE agiye IKALUVALIYO,  ariko bararuciye bararumira .

BOMBE ITEZE MURI FDU-INKINGI IGIYE GUTURIKA                               

Mu gihe ingabire yageraga mu Rwanda ndetse akaza no gufungwa aho yakatiwe imyaka 15 , abasigaye inyuma bo baramaranye mu gihe bamaze gucikamo ibice bigera kuri 3,  ariko bikaba bivugwa ko nyirabayazana w’ibibazo ngo akaba ari uburyo ishyaka FDU ryifatanyije na RNC bigakorwa mu buryo Komite ya FDU-INKINGI itumvikanyeho , ahubwo bigakorwa n’agatsiko gato ngo kitwaje ko Ingabire yabihaye umugisha.  Aha rero niho ruzingiye kuko babikoze birengagije yamasezerano bagiranye bashinga FDU ahubwo bamwe bakabikora munyungu zabo.  

DORE UKO BAMWE BABISOBANURA: ni gute bagiye gufatanya nabariya batutsi bo muri RNC mu gihe bizwi ko bamwe muribo batumariye imiryango abandi bakabafunga ubu bakaba baheze mumunyururu bakongeraho ko RNC ntaho itandukaniye na FPR kuko barwanya KAGAME gusa batarwanya systeme nkuko DR GAHIMA GERALD aherutse kubyivugira , ko bibaye ngombwa yaburanira FPR ko nta ruhare yagize mubwicanyi bwakorewe abahutu.

Aha kandi benshi bemeza ko abo muri RNC barusha KAGAME ubuhemu n’ubugome ndetse bakaba bagereranya RNC na SCORPIO : ngo ni agasimba kaba kumazi ariko ntikamenye koga iyo gashaka kwambuka gasaba lift  IFI ikagaheka yamara kukambutsa kagahita kayikubita kumutwe kakayica , ngibyo ibyago bya FDU-inkingi , kandi  aho kugabanuka ahubwo biriyongera uko bwije nuko bukeye nyuma yaho igice cya  DR NKIKO nacyo gicitsemo kabiri nyuma yo kutumvikana mu kwinjira mu ihuriro CPC rya Twagiramungu  na FDLR,  nabyo bigaragara ko byatewe n’ikibazo cy’uturere,  ndetse bamwe bakemeza ko Nkiko ntabwigenge afite ? dore ko yabaye umuhetsi w’ingobyi kwa RUDASINGWA Théogène.

NDAHAYO EUGENE YATEYE IBUYE MU GIHURU     

Nyuma y’uwo mwiryane wose n’ibibazo by’ingutu aho kubonerwa umuti  ngo byongere guha isura nziza ishyaka  FDU-Inkingi , ahubwo igihuru kibyaye igihunyira kuko bwana EUGENE NDAHAYO uyobora igice kimwe cya FDU INKINGI yateye ibuye mugihuru kandi ntawashidikanya ko hazavamo inyamaswa y’inkazi kuko yashyizeho umunsi wo kwibuka aba republique bigitarama bishwe muri 1973 .

Ntawashidikanya ko yabikoze ashaka gukora mu jishi abantu bahoze muri MRND cyangwa abakiga muri rusange bari muri FDU bigaragara ko abafitiye urwango ndetse no kwihimura rugeretse.  Aha rero niho bigaragara ko bwa bwiyunge bakoze bashinga FDU byari amacenga,  aha kandi umuntu akaba yakwibaza niba Ndahayo atarimo kuzura akaboze cyangwa kongera ibinyoro mu bibembe,  ariko nubwo afite abarakare benshi bamuri inyuma ntawashidikanya ko ashobora kubihomberamo mu gihe abakiga nabo bafite uburakali bw’uko ba Ndahayo igihe bari muri MDR amayogi  bashyigikiye Inkotanyi bikabaviramo gutsindwa. Mu gihe kandi asaba kwibuka abo muri 1973 nta narimwe arahingutsa kwibuka abishwe muri 1959 cyangwa abishwe muyindi myaka , nta nubwo arahingutsa ijambo ryo kwibuka HABYALIMANA JUVENAL kandi nawe yarishwe.  Ibi bibazo biri mu ishyaka FDU-inkingi ntawahamya ko mu kwa 9 bizayisiga amahoro , dore ko aribwo hateganyijwe congrès y’ishyaka ,  abenshi bakaba bemeza ko FDU yarangiye ngo haba hasigaye umunsi wo kuyiherekeza mu cyubahiro.

Birabe ibyuya.

UBWANDITSI

Tags: