You are here

UMWAMI W'URWANDA PAUL KAGAME AZAMARA IMYAKA 34 KU NGOMA NKA YUHI MUSINGA!!

Ntagushidikanya ko Kagame agaruye ubwami muri repubulika nyuma yo guhirika itegeko nshinga ryamuzitiraga kutagundira ubutegetsi, nyuma y’aho abiru be bamaze kuraguriza ingoma, inzuzi ngo zaba zareze zikagusha kumyaka 34 nkiya YUHI MUSINGA, dore ko nawe yategetse kuva 1896 kugeza mu 1931.Image associée

Aha twabibutsako umwami Kagame nawe yimye ingoma kuva mu 2000 kuzagera muri 2034, uretse ko ntawamenya niba amaherezo y'umwami kagame azamera nkay'umwami MUSINGA, dore ko kugeza magingo aya nta munyarwanda numwe uramenya iherezo rya MUSINGA, uretse kumva ko yaciriwe I MOBA n'abakoloni, ibyo nta na gihamya ihari kuko n'umuhungu we KIGELI NDAHINDURWA ntacyo arabivugaho, ndetse nuwavuga ko ntabyo azi ntiyaba akabije. Izi ngoma zombi zifite amateka akomeye kuko zagiyeho nyuma y’imivu y'amaraso ; kuko MUSINGA yimye ingoma nyuma ya cout d'etat yo ku rucunshu bivugwa ko yahitanye abantu benshi nubwo tutabishyira kurwego rumwe nk’urwa genocide 1994 mbere  yuko kagame afata ubutegetsi.

 Nubwo twagereranyije ingoma ariko ibihe byo biratandukanye cyane kuko musinga yagize ikibazo cyo kudahuza na ba gashakabuhake mugihe kagame aribo bajyanama be. Nanone ariko Musinga ntiyarafite abenegihugu bamurwanya nk’abo Kagame afite ubu buzuye isi yose,  nubwo abenshi bagenda bubitse imitwe nk'ibihwagali kubera basize banduje igihugu, ndetse kagame akaba ariho anabategera umushibuka kandi bikamuhira.

 POLITIKI NYARWANDA IKOROSI RIRI IMBERE RIZAKATA UMUHANGA !

Kuri kagame n'abambari be ntibibeshye ko burya ari buno kuko bucyanayandi kandi umuntu amenya aho avuye ntamenya aho agiye, uko isi itera imbere niko ibintu bihindura isura buri munsi kandi bishingiye ku nyungu zitandukanye. Kera politiki nubukungu bya afrika byashingiraga kugushaka kw'ibihugu byo muburengerazuba bw'isi, none ibintu birimo birafata indi sura ntibitangaje kubona ZIMBABWE irimo gukoresha ifaranga ry'ubushinwa kuko no mu rwanda rishobora kuzahagera. Igihe kizatubwira.

 ABARWANYA UBWAMI BWA KAGAME BARI HEHE????

 Burya ukomye urusyo akoma n'ingasire, kandi abanyapolitiki b’abanyarwanda aho muva mukagera nta demokarasi mugira, kuko ntimwemera ababanenga, ukunenze umuhindura umwanzi. Nyamara niho havamo ibindi bitekerezo byubaka biba byirengagijwe cg byibagiranye. Iyo umuntu avuze mubanza kureba uwo ariwe aho kumva icyo avuze: ngo ni uwacu se ? Ngiyo indwara mugomba kwivuza nubwo babarengereje akadooze, none opposition murihe?? Muri ikantarange murimo muracagagurana nk'isanane. Nonese kwivovotera kuri murandasi n'ibitakaragasi byanyu by'ibitutsi nibyo bizahirika king kagame cg ninkabyabindi by'imbwa z'imisega zimoka zisubira inyuma zijya kwihisha mugikari, birababaje kubona mwirirwa mubeshya abanyarwanda ngo muzababohora ingoma yigitugu kandi murangwa n’ubwoba. Ayo mashyaka ameze nk'uburo buhuye, hakaba ntawajya gufasha urugamba ViCTOIRE INGABIRE , DEO MUSHAYIDI, na NTAGANDA ! None se muzabohozwa nande?cg niba ntacyo mwishoboreye rero dore inzira ni ebyiri niba IMANA ibazi nk'abana bayo mujye kumavi ibashakire MUSA, iya kabiri n'ukoyoboka ingoma nk’uko bamwe muri mwe mubikora rwihishwa ! uwagira andi mahitamo yambwira.

 Umukunzi wa kamarampaka CAMEROUN.