You are here

URUKOZASONI MU RUHANGO : UMUYOBOZI YAGURISHIJEISAMBU Y'UMUTURAGE KUBERA IMYUMBATI 9 !!

   

 

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye ho mu Karere ka Ruhango burashinjwa kugurisha isambu ya Sinzibiramuka Eduard kubera imyumbati icyenda umwana we yibye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016, ni bwo umukuru w’umudugudu wa Gatare yafashe icyemezo cyo kugurisha isambu ya Sinzibiramuka nyuma y’uko abuze amafaranga yo kuriha imyumbati icyenda umwana we w’imyaka 12 yari akuye mu murima w’abandi.

Bizimana (Izina ryahinduwe) utuye muri aka gace avuga ko nyuma y’aho umwana wa Sinzibiramuka atwariye iyo myumbati icyenda, umukuru w’umudugudu wa Gatare Nshimyumukiza Protogene na nyir’imyumbati bahise batangira kumukubita[Sinzibiramuka] bigera aho bamutegeka kugurisha ku ngufu isambu ye kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura iyo myumbati 9..

Yagize ati “ Nyine nyuma y’ako babonye ko umwana we ayitwaye bahise bajya kuri uwo musaza batangira kumukubita no kumukanga ngo baramufunga ku buryo byageze aho basa nk’abamujyanye ku Murenge bageze mu nzira bamujyana ku isambu ye bayigurisha ibihumbi 120 y'amanyarwanda, Isambu yari ifite agaciro ka Miliyoni 1."

Nta mafaranga na make yatahanye !

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwendo, Gahamanyi Emmanuel yemeza ko mu mafaranga ibihumbi 120 uyu muturage yishyuwe nta na make yatahanye.

Yagize ati “Nibyo isambu ye yaragurishijwe ariko byagizwemo uruhare n’umukuru w’umudugudu wa Gatare kuko ni we wamushizeho iterabwoba ngo bayigurishe batananyuze mu bunzi kugira ngo arihe iyo myumbati icyenda.”

Yakomeje avuga ko ikintu kibabaje ari uko uyu muyobozi w’umudugudu na nyir’imyubati basa nk’aho ari bo bigabaniye ayo mafaranga gusa.

Yagize ati “Yose ni nk’aho ari bo bahise bayirira kuko ibihumbi 80 bahise babyishyura nyir’imyumbati andi ibihumbi 20 bayaha chef w'umudugudu (aha twabibutsa ko aba ba chef b'imidugudu mu Rwanda badahembwa !) ku buryo n’ibindi bihumbi 20 byari bisigaye bahise bajya kubinywera inzoga mu kabari.”

Ni Agahomamunwa pe !

Isambu yagurishijwe hishyurwa imyumbati icyenda