You are here

Uwari Umujyanama wa Perezida Kagame afatanyije na Rujugiro batangiye uburyo bushya bwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Uwahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’ubukungu Dr David Himbara hamwe n’umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa batangiye uburyo bushya bwo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bifashishije amafaranga n’itangazamakuru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rushyashya aravuga ko Diaspora ya Toronto muri Canada yabwiye iki kinyamakuru ko Dr Himbara amaze iminsi avuga amakuru atari meza ku  Rwanda ,kubera akayabo k’amafaranga ahabwa na RujugiroTribert ngo asebye byimazeyo Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame .

???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????

Dr David Himbara yatangiye kurya ku mafaranga ya Rujugiro

Mu kugira ngo abashe kugera kuri iyi ntego ngo Dr David Himbara yifashishije mubyara w’umugore we umuhinde witwa Justin Podur utuye ahitwe Yonge Street Toronti. Aya mafaranga ahabwa na Rujugiro ayifashisha ayaha bamwe mu bayoboke ba RNC muri Canada ngo basebye u Rwanda. Iki kinyamakuru kivuga ko mbere yo kuyatanga abanza gusengerera abayoboke ba RNC amayoga kugira ngo bagire agasamusamu kabatinyura bakabasha kuvuga.

Rujugiro

Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert ngo ari gusohora amafaranga atagira ingano ngo basebye u Rwanda

Umwe mubagize Diaspora ya Toronto utifuje ko dutangaza amazina ye yasabye  Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa mu Rwanda bafatanya kwamagana Umuhinde witwa Justin Podur uba Toronto, Umuyoboke  mushya wa RNC ukoreshwa na David Himbara yagize Umwanditsi wa RNC kuva tariki ya 19 Kamena 2015.

Justin Podur

Justin Podur umusesenguzi wa Politiki ngo yayobotse RNC

Uyu Justin Podur aherutse gusohora inyandiko kurubuga rwa Televisionhttp://www.telesurtv.net/english/opinion/The-Beginning-of-the-End-for-Kagame-20150626-0023.html iyi Television n’urubuga rwayo rwa internet bikaba biterwa inkunga n’aba Espagnors bakorera mu bihugu bitandukanye byo muri Amarika Latin, Caribbean, Europe na Northern Africa, bakaba bakora inkuru mu ndimi z’icyongereza, icyesipanyoro, igipolitige n’ikinyabreziri. iyo nkuru yanditswe mu cyongereza na Justin Podur yavugaga  ifatwa rya Gen.Karenzi Karake, mu nkuru yise ngo : “The Beginning of the End for Kagame ?” yatangajwe kuya 27/6/2015 saa 14:55

Karenzi Karake

Lt Gen Karenzi Karake

Uwo muhinde  aba Brampton kandi ari kuri York University, ari naho ahurira n’abantu batandukanye akabigisha amatwara ya RNC, akandika n’inkuru zisebya u Rwanda, afatanyije na David Himbara.

Tags: