You are here

Wari ubizi?

430 000 : niyo mafaranga ahwanye na hafi amadolari 700 buri mukinnyi w'Amavubi y'abakobwa (abagore) yahawe nyuma yo gutsinda ikipe Harambee Starlets (ikipe y'igihugu y'agore – Kenya). Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe n'umutwe wa Alice Niyoyita mu mukino ubanza wabereye i Nyamirambo ya Kigali tariki 15 z'uku. Uyu munsi kuya 1 werurwe barakina umukino wo kwishyura ngo bamenye ikipe izahura na Nigeria mu guharanira itike yerekeza Windhoek, Namibia ahazabera imikino ya nyuma y'igikombe cy'Africa cy'ibihugu.

2 000 000 : igihembo gikuru cyahawe Miss Rwanda ni amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri. Igisonga cye cya mbere, Akineza Carmen yashyikirijwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 500, igisonga cya kabiri gihabwa miliyoni imwe y’amanyarwanda. Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity) yahembwe ibihumbi 300. Nyampinga uzi kwifotoza neza kurusha abandi (Miss Photogenic) yahembwe ibihumbi 300. Uyu wa nyuma ubanza ariwe wari kubona menshi kuko abakurikiye ibya Miss benshi bemeza ko abari benshi bagenzwaga no kwifotoza gusa kuko nta kindi bahagaragarije.

95 000 000 : niko kayabo k'ama euros umuherwe wo muri Hong-Kong Chao Sze-tsung yemereye umusore uzabasha kurongora umukobwa we Gigi Chao wikundira abagore gusa. Ayo mafaranga yabanje kuba miliyoni 50 muri 2012 abura uyegukana nibwo Chao ayakubye hafi kabiri ngo arebe ko bamukiza agahinda k'uko umukobwa we ari lesbienne. Abikoreye muri Uganda ubu ubanza yahagirira ibibazo bikomeye.

580 000 000 Niwo wari umutungo muri 2013 w'umwirabura Sean John Combs wiyita P. Diddy ukora rap. Shawn Carter bita Jay-Z akaba n'umugabo wa Beyoncé niwe ugwa P. Diddy mu ntege na miliyoni 475 z'amadolari. Dore uko ikinyamakuru Celebrity Worth cyabatondekanyaga muri 2012 :

#1 Diddy – $500 Million

#2 Jay-Z – $475 Million

#3 Master P – $350 Million

#4 Dr. Dre – $260 Million

#5 50 Cent – $250 Million

#6 Eminem – $120 Million

#7 Birdman – $115 Million

#8 Snoop Dogg – $110 Million

#9 Ice Cube – $100 Million

#10 Lil Wayne – $95 Million

#11 Kanye West – $90 Million

#12 Tie between LL Cool J and Akon – $80 Million

#13 Pharrell Williams – $77.5 Million

#14 Timbaland – $75 Million

#15 Beastie Boys – $75 Million Each

#16 Ludacris – $65 Million

#17 Busta Rhymes – $60 Million

#18 Nelly – $55 Million

#19 Tie between T-Pain and T.I – $30 Million

#20 Rick Ross – $25 Million